Kwemeza Prof. Egara Kabaji byanyuze mu itangazo ryatanzwe na Prof. Simon Gicharu, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya Kaminuza akaba ari nawe washinze Mount Kenya University.
Nyuma yo kuzamurwa ikaba kaminuza yigenga mu Rwanda, Prof. Gicharu yavuze ko Mount Kigali University igiye kwagura amasomo n’ubushakashatsi bwayo hagamijwe gufasha mu iterambere ry’igihugu n’akarere.
Iyi mpinduka zashyigikiwe n’Inama Nkuru y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru (HEC), ivuga ko ari intambwe iganisha ku gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu gutanga uburezi bugezweho no kureshya abanyeshuri baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Prof Kabaji afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’itumanaho yakuye muri University of South Africa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!