00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pro-Femmes yerekanye umusanzu w’abagore mu kugarura amahoro muri RDC

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 13 October 2015 saa 09:50
Yasuwe :

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yerekanye ko abagore bo mu Rwanda n’abo mu karere bakoresha amahirwe bahawe yo kugira uruhare mu kugarura no guharanira amahoro mu karere, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mahugurwa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira, Imboni za Pro-Femmes Twese Hamwe zongererewe ubumenyi ku mwanzuro 1325 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, ugamije gushishikariza ibihugu gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro ku isi.

Mu mwanzuro 1325 wo mu mwaka wa 2000, utegeka ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye guha umwanya abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, bakagira uruhare mu kurwanya no gukumira intambara dore ko aribo zigiraho ingaruka cyane.

Kimwe n’amasezerano y’amahoro n’umutekano n’ubufatanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere u Rwanda rwasinye mu 2013, Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, ivuga ko u Rwanda rumaze kubikoraho byinshi ndetse rukanafasha akarere muri rusange.

Imboni ya Pro-Femmes mu karere ka Rubavu Senyoni Jean Baptiste, yagaragaje ko nyuma yo guhuza abagore bo mu Rwanda no muri RDC bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka byagabanyije ihohoterwa bakorerwaga muri RDC kandi bikagira n’umusanzu mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Yagize ati ‘’ Twahuje abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu Rwanda n’abo muri RDC tubashyira mu makoperative mu rwego rwo kubarinda gucuruza mu buryo bwa magendu bibaviramo guhohoterwa, kwamburwa ibyabo, no gufatwa ku ngufu.’’

Yongeyeho ko asanga ibikorwa bakora bitanga ikizere cy’amahoro muri RDC, kuko iyo abanyekongo baje mu Rwanda bahishimira bakahakura isomo ryo kwiyemeza kwegera ubuyobozi bwabo no kubukangurira guharanira amahoro.

Ibi bikorwa byiyongera ku ihuriro ry’imiryango ihuza abagore mu karere k’ibiyaga bigari (COCAFEM/GL), rikora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa, gutanga ibiganiro ku mahoro mu bihugu bigize ako karere.

Umuyobozi wungirije wa Pro-Femmes Twese Hamwe Mujawingoma Murigo Ziporah, avuga ko ibi bikorwa ari umusanzu w’amahoro u Rwanda rusangiza akarere kuko rutagira amahoro rwonyine abaturanyi barwo barayabuze.

Akomeza avuga ko kwimakaza amahoro bikwiye guhera mu ngo no mu miryango.
Yagize ati ‘’ Kuba akarere k’ibiyaga bigari karimo bimwe mu bihugu bikigaragaramo intambara, u Rwanda narwo byarugiraho ingaruka kuko umuturanyi wawe adafite amahoro nawe urayabura.’’

Imboni za Pro-Femmes Twese Hamwe zahuguwe ku mwanzuro 1325, cyane cyane ku musanzu w’umugore mu gukumira intambara, gufasha abagize ikibazo cy’umutekano muke no kwigisha amahoro kugirango aganze mu gihugu hose.

Impuzamiryango Pro-Femmes twese Hamwe igizwe n’imiryango ya sosiyete sivile 59, iharanira kwimakaza umuco w’amahoro, iterambere ry’umuryango n’ubuvugizi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages