Imibare itangazwa na Polisi, igaragaza ko mu 2016, yakiriye ibirego by’abashinjwa ibyaha byo gusambanya abana bingana na 1362, mu gihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko muri uwo mwaka, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 444 batewe inda bikabagiraho ingaruka zirimo no guta ishuri.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe yabaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2017, Rwabuhihi yavuze ko abana baterwa inda ari ikibazo gikomeye, asaba abagize iyo miryango guharanira ko nta mwana ukomeza kurenganywa.
Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina biragaragara ko mu rubyiruko cyane cyane mu bangavu icyo kibazo kikirimo. Turatekereza ko imiryango ishobora kudufasha cyane mu gusubiza mu buzima busanzwe abo bana. Nta mpamvu yo kugira ngo umwana w’umukobwa abe yata ishuri ngo ni uko yabyaye, nta mpamvu yo kugira ngo abe yakwitwa ruharwa n’andi mazina menshi mwumva n’umwana we abe yakwitwa amazina adahesha agaciro umunyarwanda.”
Yakomeje avuga ko iyo miryango igomba kugira uruhare mu kwigisha abana n’imiryango yabo, bagasobanukirwa uburenganzira bwabo no kugira ngo ababatera inda bashyirwe ahabona babihanirwe.
Rwabuhwihwi yanabibukije ko nubwo hari byinshi byakozwe mu kuzamura iterambere ry’umugore harimo nko kugira uruhare n’uburenganzira ku mutungo w’umuryango no kugishwa inama ku biwukorerwa, kuzungura n’ibindi; ubushobozi bwabo bukwiye kuzamurwa kugira ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu, kwihangira udushya n’ibindi bigira uruhare mu bukungu bw’umuryango.
Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko mu myaka 25 ishize ishinzwe, hari byinshi byakozwe mu guteza imbere umugore birimo kumvisha abagore ko bagomba kwigira, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kubashishikariza kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kubafasha mu bikorwa by’iterambere nko kwihangira imirimo n’ibindi, ubu imbaraga nyinshi zikaba ziri gushyirwa mu kubaka ubushobozi bw’umuryango.
Yagize ati “Twashyize ubushobozi mu bijyanye no kubaka imyumvire, ubushobozi mu muryango [...] byose bijyanye no kugira ngo dushake uko twakemura ikibazo cy’ubukene kuko hari igihe wavuga ko n’abagize umuryango babigiramo uruhare.”
Yakomeje avuga ko umugore n’umugabo bagomba gukorera hamwe no kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko rigira uruhare rukomeye mu gushegesha ubukungu bw’umuryango n’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO