Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ejo kuwa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2014 rwasomye umwanzuro w’urubanza mu bujurire, rutegeka ko Private Dushimiyimana Didier afungwa by’agateganyo iminsi 30. Uyu musirikare mu Ngabo z’u Rwanda, akurikiranweho gushaka kugurisha amasasu y’imbunda 50.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko Private Dushimiyimana yafatiwe muri gare ya Nyabugogo afite igikapu kirimo amasasu 50, akaba ngo yari afite umugambi wo kuyagurisha Umunyekongo.
Tariki ya 26 Kamena uyu mwaka, nibwo Urukiko rwa Gisirikare ruhereye i Nyamirambo rwemeje ko Dushimiyimana Didier afungwa by’agateganyo iminsi 30, hasobanurwa ko aramutse aburanye ari hanze, ashobora gutoroka cyangwa akaba yasibanganya ibimenyetso.
Iki cyemezo cy’Urukiko nticyashimishije uregwa bituma ajurira mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, narwo rwashimangiye ko agomba gukomeza gufungwa, kuko ibyaha aregwa bikomeye.
Majoro Hategekimana Bernard uyoboye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare yavuze ko Private Dushimiyimana aregwa icyaha cyo gutunga amasasu atahawe n’ubuyobozi bumukuriye ndetse no gucuruza intwaro.
Urukiko rwavuze kandi ko Dushimiyimana ashinjwa gufatanwa igikapu kirimo amasasu 50 ayamaranye amezi abiri, akaba ngo yari afite umugambi wo kuyagurisha Umunyekongo utavuzwe amazina, aho yagombaga kumwishyura ibihumbi 170 by’ amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko kandi ruvuga ko Private Dushimiyimana hari ibyo yemeye mu nyandiko mvugo ariko ageze mu Rukiko arabihaka; ibi byose byerekana ngo ukuntu ashobora kuba agiye hanze hari ibyo yasibanganya, bityo akaba agomba kuguma muri gereza by’agateganyo.
Private Dushimiyimana ubarizwa muri batayo ya 101, we avuga ko aya masasu yayatoraguye kandi ngo yari agiye kuyashyikiriza aho yakoraga, aboneraho gusaba ko yarekurwa kuko atatoroka ubutabera.
Dushimiyimana aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gufungwa imyaka igera kuri ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO