Prince Charles yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umugore we Camilla Parker Bowles. Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu,batwawe n’Indege y’Ibwami izwi nka "Royal Air Force".
Bakigera ku butaka bw’u Rwanda bakiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ndetse na Omar Daair uhagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Tariq Ahmad.
Prince Charles yabanje kwakira mu cyumba kigenewe kwakirirwamo abanyacyubahiro mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali muri hoteli iri bumucumbikire.
Igikomangoma cyo mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we Camilla bageze i Kigali aho bitabiriye Inama ya #CHOGM2022.
— IGIHE (@IGIHE) June 21, 2022
Igikomangoma Charles ni ku nshuro ya mbere yageze mu Rwanda. Mu gihe azahamara biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Azanasura Ishuri ryo ku rwego rw’Akarere mu Rwanda hagamijwe kureba uko abanyeshuri bafashwa kwiga amasomo y’imyuga mu kongera ubumenyi bwabo buzabafasha kubona imirimo no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Mu nama azitabira harimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ziga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima n’iterambere ry’urwego rw’abikorera izahuza abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n’iziga kuri Malaria n’izindi ndwara z’ibyorezo zititabwaho iteganyijwe ku wa 23 Kamena 2022.
Ni we woherejwe nk’uzahagararira Umwamikazi Elisabeth II, mu Nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, iteraniye i Kigali ku wa 20-26 Kamena 2022.
Uyu akunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II mu bikorwa bya Commonwealth birimo ingendo, ibya gisirikare n’ibyo gufasha.
Igikomangoma Charles n’Umugore we Camilla ni bo bitabiriye imikino ya Commonwealth yabereye i New Delhi mu 2010, iyabereye i Glasgow muri Ecosse mu 2014 n’iyabereye muri Australia mu 2018.
Ni we kandi wahagarariye Umwamikazi Elisabeth II muri CHOGM yo muri Sri Lanka mu 2013, muri Malta mu 2015 n’iheruka yo mu Bwongereza mu 2018.
Muri CHOGM yo mu 2018, ni bwo byatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth ko Igikomangoma Charles ari we ukwiriye gusimbura Umwamikazi ku buyobozi bw’uyu muryango.
Kuva mu 1969, u Rwanda rwabaye igihugu cya 47, Igikomangoma Charles yagiriyemo uruzinduko mu byo muri Commonwealth, henshi aherekezwa n’umugore we.
CHOGM yagombaga kuba mu 2020, ariko iza gusubikwa inshuro ebyiri kubera imiterere y’icyorezo cya Covid-19, kitatumaga abantu bashobora guhura kubera ingamba z’ubwirinzi zariho.
Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha Icyongereza bituwe n’abaturage bagera kuri miliyari 2.6, biganjemo urubyiruko rufite imyaka iri munsi ya 30 rurenga 60 %.
Indi nkuru wasoma: Iby’ingenzi wamenya kuri Prince Charles.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!