Ni umusangiro witabiriwe n’abantu babarizwa muri Diaspora y’u Bwongereza ariko bakomoka mu bihugu bibarizwa muri Commonweath.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Njye n’umugore wanjye twiteguye kwitabira inama y’abayobozi bakuru bo muri Commonwealth, ndetse ku nshuro ya mbere tubashe gusura u Rwanda.”
Umujyanama wihariye wungirije wa Prince Charles, Chris Fitzgerald, yatangaje ko ku butumire bw’u Rwanda, iki gikomangoma kizagirira urugendo i Kigali runagamije gushimangira umubano warwo n’u Bwongereza.
Ati “Uru ruzaba uruzinduko rwa mbere rw’umuntu wo mu muryango w’ibwami mu Rwanda, kimwe mu bihugu bitarasurwa n’Umwamikazi.”
Bivugwa ko Prince Charles azatangira uruzinduko rwe asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse aganira n’abarokotse.
Azasura kandi ibice bitandukanye by’igihugu aganire n’abarokotse Jenoside babashije gutanga imbabazi ubu bakaba babana neza n’ababiciye.
Charles ushinzwe Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, ni we uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ngoma. Ni we mfura ye kuko yamubyaranye n’Igikomangoma Philip uherutse kwitaba Imana.
Yatangaje ko hashize iminsi yumva ibitekerezo byiza by’abantu bo mu muryango wa Commonwealth bikamukora ku mutima. Yagaragaje ko ibihugu byinshi by’uyu muryango, bifite ikibazo cy’uko biri mu bigirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu nama izabera i Kigali, iyo ni imwe mu ngingo zizaganirwaho. Yavuze ko ibihugu bibiri muri bitatu bigize Commonwealth, bifite abaturage bari munsi y’imyaka 30 aho yagaragaje ko bakwiriye gufashwa kubona amahirwe y’iterambere.
Ati “Gufata inshingano duhuriyeho zigamije gukemura ibibazo nk’ibi, bisobanuye ko Commonweath ifite amahirwe yo guhindura ubuzima bw’abaturage bayo kandi kubikora binajyana no guhindura Isi muri rusange.”
Mu 2018 nibwo Umwamikazi Elizabeth II yagennye ko Prince Charles ari we uzamusimbura ku buyobozi bwa Commonwealth.
Amaze kwitabira inama za CHOGM inshuro eshanu harimo iyabereye i Edinburgh muri Ecosse mu 1997, muri Uganda mu 2007, iyo mu 2013 muri Sri Lanka, iyabereye muri Malta mu 2015 n’iya 2018 mu Bwongereza.
Prince Charles yatangaje ko yafashe umwanya wo kwiga no gusobanukirwa neza ibibazo Umuryango wa Commonwealth uri guhura na byo muri iki gihe.
By’umwihariko, mu bihe bya Guma mu Rugo, yagiranye inama na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bo mu bice bitandukanye by’Isi. Yakurikiye iyabaye mu buryo mbonankubone y’abayobozi ba Commonwealth yahuriranye na COP26.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!