Ni igihembo cyatanzwe ku wa 13 Ukuboza, ubwo Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yashyikirizaga impamyabumenyi abanyeshuri 955 bo mu byiciro bitandukanye.
Guhemba abitwaye neza cyane cyane urubyiruko muri Kaminuza zitandukanye ni kimwe mu byo Prime Insurance imaze kugira umuco, kuko muri Werurwe uyu mwaka yahembye umunyeshyuri w’umutegarugori wari wahize abandi muri Kaminuza ya Kigali.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko ari umuco bimakaje wo gufasha abafatanyabikorwa babo mu bihe bitandukanye by’umwihariko mu mashuri.
Ati “Dukunze kugira umwihariko wo guhemba abahize abandi, ni umusanzu wacu dutanga rero ku rubyiruko kugira ngo tubafashe kwitegura ejo habo heza.”
Byusa yavuze ko iyi gahunda yo guhemba uwahize abandi ukiri muto, ituma abana biga bashyizeho umwete, no gutanga umusanzu mu ntego u Rwanda rwihaye yo gushingira ku bukungu bushingiye ku bumenyi.
Yavuze kandi ko nk’ikigo cy’ubwishingizi, si ukwishingira gusa ibintu bitandukanye nko kugura ubwishingizi bw’imodoka gusa ahubwo ari no kujyana na gahunda z’igihugu zo guteza imbere urubyiruko.
Nk’ikigo cy’ubwishingizi, Byusa yavuze ko Prime Insurance ikomeje gahunda yo kwegereza abayigana uburyo bw’ikoranabuhanga aho ushobora kugura ubwishingizi bw’ibinyabiziga no kureba igihe ubwishingizi buzarangirira.
Rifasha kandi mu kumenya aho ushobora kubona serivisi z’ubuvuzi hakwegereye ndetse vuba, ukaba ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje telefone yawe aho uri hose.
Ni gahunda zirimo kugura ubwishingizi waba usanzwe uri umukiliya wa Prime Insurance, cyangwa ari ubwa mbere uyigannye, gufasha abantu kumenya igihe ubwishingizi buzarangirira, ushaka kubwongera agafasha n’ibindi bitandukanye.
Byusa yagaragaje ko ibyo bikorwa by’iterambere bagezeho ari na ko bagoboka abahuye n’ibyago ariko bishinganishije iwabo.
Yavuze ko muri miliyari zisaga 20 Frw binjije mu 2023, arenga miliyari 4 Frw yishyuwe abantu bagize impanuka zitandukanye bafite ubwishingizi muri Prime Insurance cyangwa bangirijwe ibyabo n’abafite ubwishingizi muri Prime Insurance, bigakorwa vuba bitabangamiye imirimo y’abantu.
Ubu Prime Insurance, itanga ubwishingizi 43 butandukanye. Yarangije umwaka wa 2023 ku mwanya wa gatatu mu bigo binini ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda akaba ari nayo ifite isoko rinini rw’ubwishingizi bw’ibinyabiziga imbere mu gihugu.
Uyu munsi Prime Insurance Ltd niyo iri ku isonga ku bwishingizi bw’igihe gito (general insurance) ku isoko ry’u Rwanda, hashize imyaka itatu itangije gahunda ifite 10% ry’isoko ry’ubwishingizi bwo kwivuza.
Prime Insurance Ltd ikaba aricyo kigo cyonyine mubwishingizi cyahawe icyemezo cy’ubuziranenge n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).
Prime Insurance ikomeje gahunda yo gutanga serivise zinogeye abayigana kandi ikaba ikomeje guharanira ko uyu muco wo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu uzakomeza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!