Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata ku cyicaro gikuru cya Prime gihereye munsi mu Kiyovu.
Gregoire Minani umuyobozi mukuru wa “Prime Life Insurance” yabwiye IGIHE ko n’ubwo iki kigo cyashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bateguye uyu muhango bitewe n’uko n’abakozi bagikorera bafite inshuti n’abavadimwe bishwe mu 1994.
Yagize ati “N’ubwo ikigo cyacu cyavutse nyuma y’umwaka wa 1994 twahisemo kwibuka kuko no mu bo dukorana, dufite inshuti n’abavandi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse tukaba tunafite n’abakozi b’abanyamahanga n’abandi bakiri bato baba bakwiye kubyumva bakanasobanukirwa n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo iki kigo cy’ubwishingizi Prime Insurance ari ku nshuro ya mbere cyibutse inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu bihe nk’ibi byo kwibuka bakora ibikorwa bitandukanye byo kuremera abarokotse.
Yagize ati “No muri iyi minsi tugiye kuremera abarokotse jenoside i Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’iburasirazuba.”
Muri uyu muhango wo kwibuka abakozi ba Prime Insurance bahawe ikiganiro kijyanye n’ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyatanzwe na Senateri Dr. Bizimana Jean Damascene n’ubuhamya bw’umwe mu barokotse jenoside i Rukumberi.



















TANGA IGITEKEREZO