Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025, cyitabirwa n’ibindi bigo bigera ku icyenda by’umushoramari Gatera Egide, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyo bigo ni Rwanda Mountain Tea, Prime Insurance, Prime Life Insurance, ALMC, PETROCOM, SP, Integrated Infrastructure Company, SP AVIATION na Gatera Egide and Marie Rose Foundation.
Abakozi b’ibyo bigo byose baganirijwe amateka y’uko Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera batangiye kwibasirwa mu mu 1959, kuko boherejwe muri aka karere kugira ngo bicwe n’inzara n’ibyorezo.
Kubashyira hamwe kandi muri aka gace yabaye inzira yoroshye yo kubatsembera rimwe kuva ku ruhinja kugera ku bakuze.
Umwanankabandi Mathilde watanze ubuhamya muri uyu muhango, yavuze ko Abatutsi bari bahungiye muri uru rusengero bishwe by’indengakamere, kuko Interahamwe zitatinye ko ari inzu y’Imana “ahubwo zikayihindura ibagiro ry’Abatutsi.”
Ati “Ndabyita ibagiro kuko bagiye bafata Abagore batwite bakabasatura inda ngo reka turebe uko Umututsi utaravuka aba ameze, abandi bakabambura ubusa ngo barebe niba ubusa bwabo bumeze nk’ubw’abandi bantu basanzwe.”
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko kwibuka ari igikorwa gikwiriye guhoraho, ariko nanone kikajyana no kuba hafi abarokotse.
Ati “Nk’uko dusanzwe twifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ni byo byatumye uyu munsi twifatanya n’abo mu Karere ka Bugesera. Mu nshingano zacu dufite za buri munsi ni ukuzirikana inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro ndetse dufasha abarokotse kudaheranwa n’agahinda ntibumve ko ari bonyine.”
Umuyobozi wari uhagarariye ibigo byose byari byifatanyije muri icyo gikorwa, Alain Kabeja, yasabye buri wese gukomeza umurongo wo guteza imbere igihugu.
Ati “Twanyuze mu mateka akomeye ariko ntabwo tugomba guheranwa na yo. Dukwiye kwiyubakamo icyizere ndetse tugakomeza n’abarokotse kugira ngo twubake igihugu kizira amacakubiri ahubwo cyubakiye ku bumwe.”
Si ukwibuka no kwibukiranya amateka abakozi ba Prime Insurance n’abandi bakoze gusa, ahubwo baboneyeho umwanya wo kuremera imiryango itanu y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri muryango wahawe inka izawufsha mu rugendo rwo gukomeza kwiteza imbere.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!