00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Insurance yahize kwereka abarokotse Jenoside ko batari bonyine

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 24 April 2025 saa 02:27
Yasuwe :

Abakozi ba Prime Insurance Ltd. basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, barushaho kumenya ubugome yakoranywe, kandi bahamya ko imikorere yabo ya buri munsi itazasiga inyuma kwereka abayirokotse ko batasigaye bonyine.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025, cyitabirwa n’ibindi bigo bigera ku icyenda by’umushoramari Gatera Egide, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo bigo ni Rwanda Mountain Tea, Prime Insurance, Prime Life Insurance, ALMC, PETROCOM, SP, Integrated Infrastructure Company, SP AVIATION na Gatera Egide and Marie Rose Foundation.

Abakozi b’ibyo bigo byose baganirijwe amateka y’uko Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera batangiye kwibasirwa mu mu 1959, kuko boherejwe muri aka karere kugira ngo bicwe n’inzara n’ibyorezo.

Kubashyira hamwe kandi muri aka gace yabaye inzira yoroshye yo kubatsembera rimwe kuva ku ruhinja kugera ku bakuze.

Umwanankabandi Mathilde watanze ubuhamya muri uyu muhango, yavuze ko Abatutsi bari bahungiye muri uru rusengero bishwe by’indengakamere, kuko Interahamwe zitatinye ko ari inzu y’Imana “ahubwo zikayihindura ibagiro ry’Abatutsi.”

Ati “Ndabyita ibagiro kuko bagiye bafata Abagore batwite bakabasatura inda ngo reka turebe uko Umututsi utaravuka aba ameze, abandi bakabambura ubusa ngo barebe niba ubusa bwabo bumeze nk’ubw’abandi bantu basanzwe.”

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko kwibuka ari igikorwa gikwiriye guhoraho, ariko nanone kikajyana no kuba hafi abarokotse.

Ati “Nk’uko dusanzwe twifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ni byo byatumye uyu munsi twifatanya n’abo mu Karere ka Bugesera. Mu nshingano zacu dufite za buri munsi ni ukuzirikana inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro ndetse dufasha abarokotse kudaheranwa n’agahinda ntibumve ko ari bonyine.”

Umuyobozi wari uhagarariye ibigo byose byari byifatanyije muri icyo gikorwa, Alain Kabeja, yasabye buri wese gukomeza umurongo wo guteza imbere igihugu.

Ati “Twanyuze mu mateka akomeye ariko ntabwo tugomba guheranwa na yo. Dukwiye kwiyubakamo icyizere ndetse tugakomeza n’abarokotse kugira ngo twubake igihugu kizira amacakubiri ahubwo cyubakiye ku bumwe.”

Si ukwibuka no kwibukiranya amateka abakozi ba Prime Insurance n’abandi bakoze gusa, ahubwo baboneyeho umwanya wo kuremera imiryango itanu y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Buri muryango wahawe inka izawufsha mu rugendo rwo gukomeza kwiteza imbere.

Urwibutso rwa Ntarama ni rumwe mu zibitse imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hashyizwe indabo ku mva mu rwego rwo kunamira no guha agaciro abambuwe ubuzima bazizwa uko bavutse
Abayobozi n'abakozi bo mu bigo bya Gatera Egide basuye Urwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba prim Insurance basuye Urwibutso rwa Ntarama
Alain Kabeja yatanze ubutumwa bw'ihumure ku barokokeye i Ntarama mu Bugesera
Interahamwe zishe Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw'i Ntarama
Abakozi bose basangijwe ubuhamya bw'ibyabereye i Ntarama mu Bugesera
Umwanankabandi Mathilde warokotse Jenoside yasangije abakozi ba Prime Insurance inzira y'umusaraba yanyuzemo mu 1994
Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, yavuze ko ari inshingano za buri wese gutuma ibyabaye bitazongera
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko intego ari ugukomeza gushyigikira abayirokotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .