00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne yigaramye ibyo kohereza Ingabo muri Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 September 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo muri Polgone yahakanye ibyavuzwe ko igiye kohereza ingabo zayo muri Ukraine gukorerayo imyitozo ijyanye no guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote.

Iyi Minisiteri yasohoye iri tangazo ibinyujije kuri X nyuma y’ibyari byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Reuters ndetse n’ibindi byo muri Ukraine ko abasirikare ba Pologne bagiye koherezwa muri iki gihugu kwiga uburyo bashobora guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa missile.

Ryagiraga riti “Ibi ni ibije gusubiza ikibazo cy’aho imyitozo yo gukoresha indege zitagera abapilote izabera ndetse n’uburyo abahanga mu gukoresha ibi bikoresho by’ikoranabuhanga b’ibihugu byombi bazakorana.”

“Ibiganiro biracyakomeje kandi bishingiye ahanini mu gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no gukoresha drones ndetse n’ubundi buryo mu kwirinda ibi bitero bya drones bituruka mu Burusiya.”

Iri tangazo ryakomeje rishimangira ko mu gihe iyi myitozo yatangira ishobora kuzabera muri Pologne aho kuba muri Ukraine.

Ku wa 11 Nzeri, nibwo Reuters yatangaje amakuru y’uko hari abasirikare ba Pologne bagiye kujya mu myitozo yo kurasa indege zitagira abapilote muri Ukraine.

Yabitangaje nyuma y’aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yitangarije ko amaze kumvikana na Minisitiri w’Intebe wa Pologne mu kohereza igisirikare cyabo kwiga uburyo bashobora guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote.

Pologne yigaramye ibyo kohereza Ingabo muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages