00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yongeye kuburira abo bireba kwirinda urusaku rubangamira abandi

Yanditswe na

RNP

Kuya 3 Ugushyingo 2014 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’amatorero n’insengero ndetse n’abafite amazu yo kwidagaduriramo cyane cyane utubyiniro n’utubari hashize igihe kitari gito basabwe gukora ibikorwa byabo ku buryo bitagira ingaruka ku bandi no kubahiriza amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yavuze n’ubwo hari bamwe muri aba bumvise kandi bagashyira mu bikorwa ibyo basabwa n’amategeko bakagabanya urusaku ndetse bagashyira n’ibikuta bitangira amajwi aho bakorera, hari ahacyumvikana urusaku, ibyo kandi bifatwa nko (...)

Abayobozi b’amatorero n’insengero ndetse n’abafite amazu yo kwidagaduriramo cyane cyane utubyiniro n’utubari hashize igihe kitari gito basabwe gukora ibikorwa byabo ku buryo bitagira ingaruka ku bandi no kubahiriza amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yavuze n’ubwo hari bamwe muri aba bumvise kandi bagashyira mu bikorwa ibyo basabwa n’amategeko bakagabanya urusaku ndetse bagashyira n’ibikuta bitangira amajwi aho bakorera, hari ahacyumvikana urusaku, ibyo kandi bifatwa nko kutubahiriza amategeko.

“Aba bagiteza urusaku nabo barasabwa kubahiriza amategeko. Twagiranye inama nyinshi tubasobanurira icyo itegeko rivuga n’icyo basabwa, tukaba dutekereza ko buri wese yakora icyo asabwa”.

ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu

Inama zitandukanye ACP Gatare avuga zagiye zihuza abarebwa n’iki kibazo zifatirwamo ibyemezo birimo ko buri wese agiye guhita ahagarika cyangwa akagabanya urusaku rwaturukaga aho akorera kandi buri wese agakorera ibikorwa bye ahabugenewe.

ACP Gatare yakomeje avuga ati ”Kubuza abantu guteza urusaku si ukubangamira bamwe nk’uko hari ababitekereza gutyo, ahubwo ni ugufasha kugirango hatagira abakora ibikorwa runaka babangamira abandi”.

Gatare avuga ko ibikorwa bya bamwe ndetse n’imyemerere y’abandi bishobora gukorwa mu buryo bitabangamira uburenganzira bw’abandi, ati “[...] icyo dukora ni ukubahiriza amategeko yashyizweho ngo afashe abantu gukora ibikorwa byabo mu ituze”.

Mu byumweru bishize, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi bamwe mu bayobozi b’amatorero, insengero na ba nyir’utubari kubera “guteza urusaku” nk’uko ibisabwa n’ ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 na 108 z’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

ACP Gatare yagarutse kuri tumwe mu tubari twahindutse inzu z’urubyiniro mu buryo butemewe n’amategeko ku buryo dusakuriza abatuye hafi yatwo, avuga ko abenshi bazamura ijwi ry’imiziki kugirango abantu babagane ari benshi; ati “Turizera ko ba nyir’utubari n’inzu z’utubyiniro bakora ibyo basabiye ibyangombwa, bitari ibyo bakora mu buryo butemewe n’amategeko”.

Avuga ku madini n’amatorero, yavuze ko biri mu nzira nziza, aboneraho n’umwanya wo gusaba n’abandi gukora ibyo bumvikanye mu nama ziheruka.

Yasabye abashaka kwidagadura kubinyuza mu nzira zemewe, bakaka uruhushya rwo gukoresha ibitaramo inzego z’ibanze ruvuga igihe n’ahantu igitaramo kizabera, bakanamenyesha Polisi ngo izabacungire umutekano.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .