Iki kibazo ngo gikaza umurego mu bihe nk’ibi by’aho abantu basabwa gutaha kare, bigatuma imodoka nyinshi zihurira mu muhanda mu masaha yo gutaha zigateza umubyigano w’imodoka mu mihanda itandukanye.
Ibi ni byo bituma abamotari bahitamo gukoresha inzira zagenewe abanyamaguru mu rwego rwo guhunga wa muvundo, dore ko baba basiganwa n’iminota kuko abagenzi mu masaha y’umugoroba bakunze kuba ari benshi.
Polisi ivuga ko ibikorwa by’abo bamotari ari ikibazo gikomeye kuko bishobora guteza impanuka mu buryo bworoshye cyangwa bikanangiza ibikorwa remezo kuko uburemere bwa moto butagenewe guca mu nzira z’abanyamaguru.
Nzayisenga Eric ukorera akazi k’ubumotari mu Karere ka Gasabo, yavuze ko amakosa nk’ayo bayaterwa no kwihuta kugira ngo bagaruke vuba batanguranwe abagenzi.
Yagize ati “Nafashwe ndi kunyura ku muhanda w’abanyamaguru kandi si ubwa mbere nkora aya makosa”. Yasobanuye ko impamvu bakora ayo makosa ari uko “tuba tudushaka guhagarara mu muvundo w’imodoka ngo tugende inyuma yazo, tugahita duca mu banyamaguru.”
Avuga ku ifatwa rye, yagize ati “Ejo rero narabigerageje inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zihita zimfata. Ubu rero ntago nzongera ndasaba imbabazi kandi nabonye ni isomo ryo kuba nangiza ibikorwa remezo mu gihe ari icyaha.”
Ragirimana Yves nawe utwara moto, yunze mu rya mugenzi we, avuga ko aya ari amakosa abamotari bahora bakora ariko ko bakwiye kuyareka kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo no guteza impanuka.
Ati “Aya makosa abamotari dusanzwe tuyakora. Iyo uri inyuma y’imodoka uhita ujya guca ku muhanda w’abanyamaguru”.
Yagiriye inama abamotari bagenzi be, agira ati “Icyo nabwira abamotari bagenzi banjye ni uko bagomba guca mu muhanda usanzwe nk’uko bigenwe. [utabikoze utyo] Ushobora guteza impanuka ugapfa cyangwa wafatwa ugacibwa amande menshi, bikagusubiza inyuma. Rero abamotari bakwiye kubyirinda.”
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko abamotari bakora aya makosa bakurikiranye inyungu y’umugoroba kuko abagenzi baba bari gutanga amafaranga menshi.
Yagize ati “Akenshi usanga bashukwa n’abagenzi. Iyo amasaha yenda kumufata, aramubwira ati ‘ndaguha amafaranga menshi ariko unyirukanse’, ubwo nawe akagenda anyura hejuru [mu nzira z’abanyamaguru] kugira ngo amwirukatse.”
Ngarambe yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bamotari kugira ngo bite ku mategeko yo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yavuze ko iyi myitwarire imaze kuba ikibazo gikomeye kuko abamotari bahora bigishwa kubaha ibikorwa remezo ariko bisa nk’aho bamwe muri bo batumva.
Ati “Aba bamotari barigishijwe muri gahunda ya Gerayo Amahoro, bigishwa amategeko no kubaha ibikorwa remezo ariko ntago bashaka kuyubahiriza. Ubu rero igihe kigeze ni icyo gushyira mu bikorwa ibihano kuri aba bafite imyitwarire mibi.”
Yaboneyeho gusaba abanyamaguru nabo gukebura abamotari batari kubahiriza amategeko kuko iyo habaye impanuka, na bo zibagiraho ingaruka.
Abamotari bafashwe bazagomboza moto zabo bamaze kwishyura amafaranga ibihumbi 150 Frw.
Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari basaga ibihumbi 26, naho u Rwanda hose habarurwa abasaga ibihumbi 40.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!