Aba bagabo bahishuye uburyo ubujura bwabo bwakorwaga mu itsinda ry’abantu batanu rimaze umwaka.
Tariki 15 Nyakanga nibwo abajura bibye Televiziyo y’Umuturage i Kibagabaga, ku bw’amahirwe make yabo basanga uwo bibye afite mu nzu Camera zicunga umutekano. Yahise akwirakwiza amashusho atabaza inzego z’umutekano kumukurikiranira.
Kuri uyu wa Gatandatu Polisi yerekanye abasore batanu bagize uruhare muri ubwo bujura harimo uwitwa Muhawenayo Augustin ufite imyaka 32 y’amavuko na Tuyizere Eric w’imyaka 20 y’amavuko bagaragaye muri ayo mashusho.
Muhawenayo yemereye itangazamakuru ko ari we wagiye i Kibagabaga kwiba Televiziyo ndetse avuga ko bari baherutse no kwiba ku muzungu uba Kimironko. Ngo amaze gufatwa inshuro eshanu muri ubwo bujura, ndetse ngo yagiye kugororerwa Iwawa ariko avuyeyo abo bafatanyaga bongera kumwakira akomeza ubujura.
Yavuze ko bafite abo bakorana bagura ibyo bibye kandi banabaha amatike iyo hari aho bagiye kwiba. Bo ngo barambagiza aho baziba ubundi bakabigeza kuri uwo ubagurira akabaha amatike. Mu kwiba ngo bajya ku gipangu cy’umuntu bagakomanga, babona nta muntu wikirije bakamenya ko nta muntu uhari.
Icyo gihe ngo umwe arurira akajya kureba neza ku madirishya n’inzugi yasanga nta muntu uhari akabona guhamagara mugenzi we akamusangamo, bagahita bica urugi bakoresheje ibikoresho bafite byo gutobora inzu, ubundi bakinjira bakajyana ibyihuse. Hanze ngo haba hari undi uri mu marembo acunga ko hari uwabagwa gitumo.
Yivugiye ko ari ikipe y’abantu barindwi barimo abajura batanu n’abaguzi babiri.
Ati “Iyo tugiye kuziba [Televiziyo] tuba dufite abaguzi batubwiye ngo tuzibazanire, icyo gihe iyo tugiye kuziba nibo baduha n’amafaranga y’amatike dukoresha.”
Ntaho bagira babika ibyo bibye ngo bacungana n’inzira yo kugera ku wabatumye ariwe uba wanabahaye amatike yose bakoresheje muri uko kwirukanka bacikana ibyo bibye. Akenshi ngo bafata moto ikabageza aho bahurira n’ubagurira akabatwara. Iyo amaze kubishyura bahita bagabana buri wese agaca ukwe n’undi ukwe.
Muhawenayo yavuze ko bari bamaze gukura agera ku bihumbi 500 Frw muri ubwo bujura gusa ngo nta kwizigamira bagira kuko iyo batayanywereye, bayakoresha bihishahisha.
Mugenzi we bagaragaranye mu mashusho witwa Tuyizere Eric ukomoka mu Karere ka Ngoma na we yavuze ko yavuye kugororerwa Iwawa muri Nzeri umwaka ushize, akuwe mu buzima bwo ku muhanda ariko avuyeyo aza guhura n’uwamwinjije mu bujura.
Ngo yumvaga ko azakuramo igishoro agatangira umwuga w’ububaji yigiye Iwawa, gusa ku rundi ruhande ngo yasanze atagikuramo kubera uburyo ayo bibye akoreshwa. Tuyizere yavuze ko ari we wabonye Camera biba i Kibagabaga mugenzi we akamubwira kuyicomora.
Nsabiyeze Nuhu ubagurira yavuze ko akorera ubucuruzi mu Karere ka Rubavu kubera inyungu yari akurikiye, akaba yari amaze kugura televoziyo eshanu. Televiziyo ya pouces 32 yayibaguriraga ku bihumbi 100 Frw akayigurisha 150 Frw naho iya pouces 42 hari iyo yabishyuraga ibihumbi 150 cyangwa 170 Frw akayigurisha ku bihumbi 270 cyangwa 300 Frw.
Ati “Nabonye izo zakoze ari zo zifite inyungu ariko mbisabiye imbabazi, nditeguye kujya kwerekana aho nazigurishije zigaruke, usibye imwe nagurishije i Goma ariko abo nazigurishije zirahari, mu rugo hari ebyiri.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco yavuze ko abajura aho bari hose bazafatwa, ahubwo atanga ubutumwa ku banyarwanda abasaba kwirinda kugura ibyo babonye bibunzwa byose.
Ati “Abajura bo bazakurikiranwa bazafatwa kuko iyo ufashe umwe akubwira undi, hafashwe umwe muri bariya bituma hafatwa abandi bane baba batanu. Ubutumwa dushaka gutanga ni ubugenewe abantu bagura ibintu batashishoje neza ngo bamenye aho biturutse.”
“Turagira ngo tubwire abanyarwanda bagura amateleviziyo, bagura amatelefoni bagura buri kintu cyose bigaragara ko kidasobanutse kidafite inyemezabuguzi kidafite ugicuruza aho abarizwa bigaragara ko adafite aho akorerera, ko bazagira ikibazo kuko akenshi nkuko mwabyiyumviye bashobora kuba baguze ibijurano.”
CP Kabera avuga ko ibyo bitiza umurindi, abajura kuko babuze aho bagurisha ibyo biba batakomeza kwiba.
Abakekwaho ubujura, bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho. Ibyo bivuze ko hagendewe ku gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda bahamwe n’icyaha bahanishwa igihano kirimo igifungo cy’imyaka itari munsi y’ibiri n’ihazabu ya miliyoni hagati y’imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!