00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yatangiye urugendo ruganisha ku gukomorera za ‘Auto Ecole’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 October 2020 saa 07:52
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu gihe amashuri asanzwe atangiye gufungurwa, harimo gusuzumwa uburyo n’ayigisha amategeko y’umuhanda cyangwa gutwara ibinyabiziga, mu gihe kiri imbere yazafungurwa.

Yabitangaje nyuma y’uko amashuri makuru na kaminuza bizatangira amasomo hagati muri uyu kwezi byamaze kumenyekana, ndetse n’andi mashuri arimo ayisumbuye byitezwe ko azatangira mu kwezi gutaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, CP Kabera yavuze ko hashyizweho itsinda rigomba gukurikirana iki kibazo.

Ati “Ku kijyanye n’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, nibyo koko Polisi yatangiye gutekereza uburyo serivisi zose ayo mashuri atanga haba kwigisha, haba abize gukora ibizami bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, byakorwa, ubuyobozi bwa Polisi bwashyizeho n’itsinda rigomba gukorana na ba nyiri amashuri kugira ngo barebe uburyo mu by’ukuri bazasubukura imirimo yabo.”

Yavuze ariko ko hari ibintu by’ingenzi bizaba byitabwaho, ni ukuvuga uburyo bajyaga bakira abantu, uburyo babigishaga, guhana intera n’ibindi bijyanye no kwirinda Coronavirus.

CP Kabera yakomeje ati “Ikintu kijyanye no kwigisha ikinyabiziga umuntu umwe akivamo undi akijyamo, ese bazatera umuti ikinyabiziga cyangwa se bazagira uburyo bayisukura? Ibyo bagomba kubitekereza. Nk’uko polisi irimo gutekereza uburyo ku bigo 18 isanzwe ifite bitangirwaho ibizamini kuri mudasobwa, uburyo abantu bazajya binjira. Bazinjira bate, bazakaraba bate, bazagira isuku bate ?"

CP Kabera yavuze ko abafite amashuri bafite uruhare runini cyane mu kurinda ababagana, ati “bityo ndumva tuzakorana ku buryo nabo bazasubukura imirimo yabo, ariko hashyizwe imbere kwirinda kino cyorezo n’ingaruka zacyo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages