00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yatabaye abasore barindwi bakekwa ko bari bagiye gucuruzwa muri Kenya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 May 2015 saa 07:05
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe, abasore babiri bo mu kigero cy’imyaka 26, bafatanwa abantu barindwi (7) bikekwa ko bari bagiye kubacuruza muri Kenya kuwa 7 Gicurasi 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi, yavuze ko umwe muri bo basore akomoka mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Kamonyi, akaba yarafatiwe mu Kagari ka Kamashashi, mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, ahagana saa kumi z’umugoroba, afite abasore batatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 22.

SP Mbabazi yasobanuye ko yafatiwe mu modoka yavaga aho abagenzi bategera imodoka i Kanombe yerekeza i Nyabugogo, akaba ari ho yagombaga kubashyikiriza mugenzi we wari uhamutegereje, ndetse bakaba baragendaga bavugana kuri telefone igendanwa, agenda amubwira aho ageze.

Uwo wari ubategereje i Nyabugogo ni we wagombaga kubajyanana n’abandi basore bane yafatanywe amaze kubinjiza mu modoka yagombaga kuberekeza aho bari babajyanye (muri Kenya) bababwira ko bagiye kubashakira akazi.

Aba basore bombi bafashwe bajyanye abasore barindwi muri Kenya

SP Mbabazi yavuze ko uwo musore wari ubajyanye we akomoka mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, akaba yarafatanywe bariya basore bane ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Batatu muri abo basore bane, bakomoka mu Karere ka Ngororero, n’aho umwe akomoka muri Kamonyi.

SP Mbabazi yakanguriye abaturage kujya bima amatwi abantu bashobora kubabwira ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi keza mu biguhu byo mu mahanga, kuko bene abo bantu bigaragaza nk’abagiraneza kandi baba bagamije kujya kubakoresha imirimo y’agahato ndetse nta n’igihembo.

Abo basore uko ari babiri bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane neza aho abo bantu bari bagiye n’icyo bari bagiye gukora, hanamenyekane niba hari abandi baba bafite uruhare mu cyaha cyo gucuruza abantu niba koko ari cyo cyakozwe.

Umwe muri abo basore bane bari bamaze gupakirwa mu modoka ngo bajye gucuruzwa, ari mu kigero cy’imyaka 23 akaba ari n’umunyeshuri. Yavuze ko atari azi ubwoko bw’akazi yari agiye gukora uretse ko yari yakemerewe gusa.

Yagize ati:" Njye nari nzi gusa ko ngiye gukora akazi. Sinari nzi ubwoko bwako."

Ingingo ya 251 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana ivuga ko umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza: akoresheje ubushukanyi, imbaraga, ibikangisho n’ubundi buryo bw’agahato, yishingikirije ibibazo umuntu afitanye n’ubuyobozi, ubutabera, ubupfubyi, ubukene, kwibana, ubumenyi buke, imirimo ivunanye, umuryango w’indahekana, ibura ry’akazi, uburwayi, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, icyuho mu itegeko n’ibindi byatuma umuntu muzima akora ibyo atatekereje; ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages