00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yasobanuye ibanga ikoresha ngo Umujyi wa Kigali utekane

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 5 March 2015 saa 08:06
Yasuwe :

Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Kigali , ACP Rogers Rutikanga, yasobanuye ko uburyo bwo gukumira ibyaha mu mujyi wa Kigali budatandukanye n’ ubwo mu tundi duce tw’igihugu ariko ko umutekano uwurangwamo uturuka ku bufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

ACP Rutikanga avuga ko nta mayeri yandi akoreshwa mu kuba umujyi wa Kigali ufite umutekano, uretse umuhate polisi isanganwe mu kazi.

Yagize ati ʺImyaka 20 irashize hagaragara ibyaha n’ akajagari mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe amategeko yarakajijwe n’ ibyaha byo mu mujyi biragabanuka.”

Avuga ko ibyaha bikigaragara birimo ubwambuzi bushukana, icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge, gukora mu mifuka, ubujura bw’ imodoka, ubucuruzi bw’akajagari, n’ibindi.

ACP Rutikanga avuga ko nta cyaha cyoroshye nta n’ igikomeye kibaho.

Ati” Gushikuza amasakoshi abakobwa, kwiba ibikoresho by’ ikoranabuhanga, byose tubikurikirana mu buryo bumwe, iyo duhawe ikirego iperereza rihita ritangira gukorwa. ʺ

Akomeza avuga ko abapolisi batabera ahantu hose icyarimwe, akaba ari yo mpamvu hashyizweho urwego rwa gufatanya n’abaturage (Community policing) kugira ngo buri wese agire uruhare mu kurwanya ibyaha.

Umukuru wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yasabye abaturage kwicara hamwe bakigira hamwe uko bakwirinda ubwabo n’ ibyabo, bityo ibyaha bikagabanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages