Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ukwakira, mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda. Ni ikiganiro cyagarutse kuri gahunda za Rwanya Covid-19 na Gerayo amahoro.
Avuga ibyerekeye umutekano w’abana bakoresha umuhanda muri ibi bihe amashuri agiye gusubukura, CP Kabera yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira z’abanyamaguru no kubahiriza amategeko mu rwego rwo kwirinda kuba bagira abo bahutaza.
Yagize ati “Ku byerekeye umutekano w’abana mu muhanda, turagira ngo twongere tubisubiremo kirazira gutwara abana bahagaze mu modoka, kuko iyo habaye impanuka cyangwa ukagira ikibazo utari wanayigira [impanuka], umwana ashobora gukubita umutwe mu modoka cyangwa se akanakomereka mu bundi buryo.”
Yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira z’abanyamaguru no kwitondera ahagenewe kwambukirwa.
Ati “Abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza inzira z’abanyamaguru, murabizi ko hari ahagenewe kwambukira abanyamaguru, akenshi Polisi iba ihari kugira ngo irebe uko abantu bambuka, ibyo rero bagomba kumva ko ari inshingano zabo ndetse na mbere ya Covid-19 wasangaga na Polisi iri kurwana n’izo modoka zitahaga abana uburenganzira, ubu rero bagomba kumva ko ari inshingano zabo kureka abo bana bakambuka nta muvundo.”
CP John Bosco Kabera yibukije abantu ko bagomba kwirinda Covid-19 ariko birinda n’impanuka.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje mu gihe hashize iminsi itandatu Minisiteri y’Uburezi itangaje ko mu ntangiriro za Ugushyingo abanyeshuri bazasubira ku mashuri nyuma y’amezi atandatu yari ashize batiga kubera icyorezo cya Covid-19.
ku wa 2 Ugushyingo 2020, ku ikubitiro hazatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Kuri iyi tariki kandi hazatangira abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu. Ni cyo kimwe n’abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.
Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hazatangira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu ayisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!