Kuva ku wa 1-03 Nzeri 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 5 bacuruza urumogi, bafatanwe urumogi udupfunyika 2952 bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, ku wa 1 Nzeri 2026, hafatiwe umwe afite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiliya be, akimara gufatwa avuga ko afite ububiko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.
Abapolisi bihutiye kugera mu nzu yakodeshaga ari naho arubika basanga afite udupfunyika 1000 ndetse n’umukozi yakoreshaga mu kurutunda w’imyaka 36 nawe arafatwa.
Ku wa 2 Nzeri 2026, mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye ku makuru yatanzwe n’umuturage ko hari igipangu baturanye gicururizwamo urumogi Abapolisi bakigezemo bafata umugabo w’imyaka 37, afite udupfunyika 28 amaze kuturangura. Abapolisi basatse iyo nzu basangamo udupfunyika 1702, na ho nyiratwo abonye Abapolisi ahita yurira igipangu ariruka ndetse n’ubu akaba agishakishwa ngo afatwe.
Muri uyu murenge wa Gatsata kandi hafatiwe umugore n’undi mugabo bacuruza urumogi bafatanywe udupfunyika 16.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko abafashwe bavuze ko bakuraga urumogi muri RDC.
Ati “Aba bose batubwiye ko uru rumogi barukura muri Congo. Iperereza rirakomeje.”
CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Ati “Kuba urumogi rungana gutya rufatwa ni ikimenyetso cy’uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari n’abarunywa, abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kubo bazi ko babicuruza, ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.”
Yasabye abishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora kuko “bahugurukiwe kandi amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.”
Abavuye mu mashyamba ya RDC by’umwihariko abo muri FDLR bemeza ko mu byo ikuramo amafaranga harimo n’urumogi
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!