00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yaburiye abafana bazakurikira Tour du Rwanda

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 22 February 2019 saa 05:47
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yasabye abanyarwanda kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byabakururira impanuka mu gihe isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda, rizaba rica mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuva kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare kugera tariki 3 Werurwe 2019 imihanda itandukanye y’u Rwanda izafungwa mu bihe bitandukanye kubera iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 84 bavuye mu makipe 18.

Usibye amagare, Tour du Rwanda iba irimo imodoka zirenga 50 zigendamo abatoza, abakanishi, abaganga, abayobozi b’isiganwa n’abanyamakuru.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye abakoresha imihanda izanyurwamo n’iri siganwa kwihanganira izi mpinduka, bakishimira irushanwa badashyira ubuzima bw’uwo ariwe wese mu kaga.

Iti “Turasaba abafana n’abasanzwe bakoresha imihanda gutuma isiganwa risozwa mu mahoro. Abafite ibinyabiziga barasabwa gukoresha indi mihanda cyangwa niba batihuta bagategereza kugera imihanda yongeye gufungurwa.”

Uru rwego rw’umutekano rwakomeje gusaba abakunzi b’umukino w’amagare kwirinda kujya mu mihanda no gufata akaboko abana bose bazaba begereye imihanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu bukomeza bugira buti “Tour du Rwanda ishimisha benshi cyane aho uduce dusorezwa no mu makorosi ariko mwibuke ko nta byishimo by’irushanwa biruta ubuzima.”

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 11 yagiye iberamo impanuka zatewe n’abafana zitandukanye zanatumye bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Afurika basezera ku mukino bakiri bato.

Abo harimo Umunya-Kenya, Samuel Mwangi waciwe akaguru nyuma y’impanuka yagiriye muri Tour du Rwanda 2016 na Joseph Biziyaremye wagize ikibazo ku mutwe mu mpanuka yagiriye muri Tour du Rwanda ya 2017, aho bombi bagushijwe n’abafana bifuzaga kubareba neza no kubafotora bikarangira bageze mu muhanda.

Polisi yiteguye gucungira umutekano abanyonzi n'abazaba bari gukurikirana isiganwa
Polisi yifashisha ibikoresho bigezweho kugira ngo umutekano ube wizewe
Polisi y'u Rwanda yasabye abafana b'umukino w'amagare gutuma isiganwa ry'uyu mwaka rigenda neza
Abafana basabwe kwirinda kwegera imihanda cyane
Isiganwa rya Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akurikirwa cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages