00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yatanze umuti watuma banki zitongera kwibwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 31 August 2013 saa 03:33
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda, Ishami ryayo rishinzwe ubugenzacyaha(CID) riravuga ko nubwo rikirimo gushakisha abamaze igihe biba banki n’ibigo by’imari bitandukanye, abafite ibi bikorwa basabwa kwifashisha uburyo bunoze bwo kurindisha imbunda n’ibyuma bifotora kandi bagakomeza no kuyitabaza.
Banki n’ibigo by’imari bitandukanye, bimaze igihe byibwa n’abantu bataramenyekana. Ibyinshi muri byo byarindwaga n’abarinzi bafite ibibando.
Zimwe mu ngero z’amabanki n’ibigo byibwe birimo Banki y’abaturage (…)

Polisi y’u Rwanda, Ishami ryayo rishinzwe ubugenzacyaha(CID) riravuga ko nubwo rikirimo gushakisha abamaze igihe biba banki n’ibigo by’imari bitandukanye, abafite ibi bikorwa basabwa kwifashisha uburyo bunoze bwo kurindisha imbunda n’ibyuma bifotora kandi bagakomeza no kuyitabaza.

Banki n’ibigo by’imari bitandukanye, bimaze igihe byibwa n’abantu bataramenyekana. Ibyinshi muri byo byarindwaga n’abarinzi bafite ibibando.

Zimwe mu ngero z’amabanki n’ibigo byibwe birimo Banki y’abaturage y’u Rwanda, agashami ka Buhanda iherereye mu karere ka Ruhango, yibwe n’abantu batazwi bitwaje intwaro tariki ya 13 Kanama 2013, bica umukozi wayo undi arakomereka, hanibwa amafaranga asaga miliyoni enye n’igice.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, tariki ya 25 uko kwezi, Umwarimu Sacco ihuza akarere ka Gisagara, Huye na Nyamagabe iri mu mujyi wa Huye, na yo yatewe n’abantu batazwi, uharinda (Lokodifensi) aricwa, hanibwa miliyoni zisaga 10 n’igice.

Si aha gusa kandi, kuko ibigo by’imari byo mu mirenge “Umurenge Sacco” byakomeje kwibasirwa n’abajura mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse n’amabanki amwe n’amwe, muri uyu mwaka n’iyatambutse, yaribwe.

Kimwe mu byagiye bihurizwaho ahagiye hibwa muri ibi bigo, ni uko hose harindwa n’abantu bitwaje ibibando, badafite ubushobozi bwo guhangana n’abitwaje intwaro zirimo imbunda n’ibindi.

Mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2013, ACP Tony Kuramba, Komiseri wungirije ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu (CID), yatanze uburyo butandukanye bwakwifashishwa n’ ibi bigo n’amabanki byirinda kwibwa.

ACP Kuramba yagize ati “abamaze iminsi biba amabanki n’ibi bigo by’imari, Polisi ishami ry’ubugenzacyaha riracyarimo kubashakisha kandi turabizeza ko tuzabafata.”

Kurindisha ikibando ni amakosa

Ku kibazo cy’ingamba za Polisi mu guhangana n’iki kibazo, ACP Kuramba yavuze ko polisi yakomeje gusaba abarebwa n’iki kibazo kurindisha amasosiyete afite imbunda, kuko umutekano waho uba wizewe.

Yagize ati “bagombye kurindisha amasosiyete afite imbunda. Twabibabwiye kenshi ngo bakoreshe uburinzi bwizewe, ariko hari abagikoresha abadafite imbunda.”

ACP Tony Kuramba, Umuyobozi wa CID

Ibyuma bifotora imwe mu ntwaro zikomeye

ACP Kuramba yagiriye inama abafite amabanki n’ibigo by’imari kwitabira kugura za ibyuma bifotora (cameras), nk’uburyo buhamye bwafasha gukaza umutekano. Yagize “bakorera amafaranga, bakwiye kwifashishwa kamera zifasha kugenzura umutekano w’amafaranga yabo.”

Iyi kamera polisi ibona nk’igikoresho gihamye cyafasha kurinda umutekano, cyunganira abarindisha imbunda. Iyo ikoreshwa abajura bagira ubwoba bwo kwinjira aho ibarizwa, ariko inafasha mu kubika amakuru y’ibikorwa byabereye aho byakwifashishwa na buri rwego rubikeneyeho amakuru.

Nta kuraza amafaranga aharindwa n’ibibando

Kuramba yavuze ko banki n’ibigo by’imari bidafite uburinzi buhagije, bitagombye kurarana amafaranga menshi mu bubiko bwabyo. Yagize ati “Polisi ihora ibakangurira kutaraza amafaranga menshi ahatarinzwe neza, kuko tunabafasha kuvana amafaranga ahantu nk’aho ngo ajyanwe ahari umutekano wayo wizewe.”

Amarondo na yo ni intwaro

Amarondo na yo yemezwa nka kimwe mu zindi ntwaro zafasha mu guhangana n’abajura bibasiye ibi bigo n’amabanki. ACP Kuramba yagize ati “amarondo na yo agomba gukazwa hirya no hino mu Rwanda, kuko abajura iyo bamenye ko bashobora gufatirwa aha n’aha, bahagarika ibikorwa bibi bari bahafitiye.”

Amabanki yibwa na bande?

Polisi yemeza ko irimo gushakisha abajura bibye amabanki. Ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda n’ubwo burimo gushakisha abakekwaho ubujura bw’amabanki n’ibi bigo, ACP Kuramba yavuze ko n’abakozi b’ibi bigo atari shyashya, kuko na bo barimo gukurikiranwa mu bakekwaho kuhiba.

Yagize ati “muri bo, usanga hari ababigiramo uruhare, ni yo mpamvu na bo bakurikiranwa na Polisi, cyane ko baba bazi amakuru.”

Hari bamwe mu bakozi b’amabanki n’ibigo by’imari bagiye bavugwaho kuhiba bagatoroka, bamwe muri bo bakaba baragiye bafatwa. Muri bo harimo umukozi wa ya banki y’abaturage, ishami rya Musanze, watorokanye miliyoni 13 tariki ya 1 Ugushyingo 2012, nyuma akaza gufatwa.

Muri Nyakanga 2013, Nirere Verene wari umukozi muri SACCO ya Gatumba mu karere ka Ngororero, yaketsweho kunyereza amafaranga arengaho gato miliyoni 13, ubu akaba afunzwe ndetse yarashyikirijwe urukiko ngo rumukurikiraneho icyaha ashinjwa.

Mu ntara y’Amajyepfo, Miliyoni zigera ku munani z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zagiye zibwa n’abakozi b’imirenge Sacco, mu mwaka wa 2012.

Kuri ubu mu Rwanda usanga imirenge Sacco n’ibindi bigo by’imari iciriritse bikoresha abarinzi bafite ibibando.

Ku rundi ruhande, mu Rwanda, sosiyete ikoresha imbunda mu burinzi bwayo n’imodoka nyinshi zijyanye n’ibindi bikoresho bihambaye mu ni sosiyete ya Intersec gusa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages