00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yatangiye igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’inzego zayo

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 12 January 2016 saa 08:44
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kuzenguruka igihugu hagamijwe kugeza hirya no hino ubutumwa bwihariye bw’umwaka mushya bwa Perezida Kagame ku bapolisi bo mu nzego zose, hanasuzumwa imikorere yabo ndetse banakangurirwa gukomeza gukora neza.

Ubwo yatangizaga icyo gikorwa kuri uyu wa 11 Mutarama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yahuye n’abayobozi ba Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa muri polisi y’u Rwanda yagiye mu Ntara y’Amajyarugururu. Naho DIGP Juvenal Marizamunda, Umuyobozi wa Polisi y’igihugu wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yagiye mu Ntara y’Amajyepfo.

Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba zirasurwa kuri uyu wa Kabiri. Atanga ubutumwa ku bapolisi mu ishuri rya Gishari, IGP Gasana yabasabye kugira imikorere myiza mu byo bakora byose.

Nyuma yo gusomera abo bapolisi ubutumwa bwa Perezida Kagame, yagize ati "Ibikorwa byanyu bya buri munsi bigomba kurangwa no kuzuza inshingano zanyu, ubushishozi, ubunyangamugayo ndetse n’indangagaciro.

Mu rwego rwo gukomeza kurushaho gukora neza, dukeneye gukomezanya n’ingamba nshya kandi tukarushaho kumera neza ibihe byose.”

Yababwiye ibyo polisi yagezeho, birimo kuba abapolisi b’u Rwanda ari abanyamwuga kandi bahanzwe amaso n’Isi mu bijyanye no kubungabunga ubutumwa bw’amahoro binyuze mu Muryango w’Abibumbye.

Ati“Dufite imitwe itanu ya Polise yatojwe neza ikorera muri Centrafrique, muri Haïti ndetse no muri Sudani y’Epfo. Dufite kandi amashuri atatu ya Polisi ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe, ariko turacyagambiriye byinshi.”

Hagati aho, mu Ishuri ry’Igihugu rya Polise, DIGP Munyuza nawe yatanze impanuro nk’iza IPG Gasana ku bayobozi ba polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse no ku mitwe ibiri ya polisi ikorera mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

DIGP Munyuza yagaragaje ko ari igihe cyiza cyo gukora isuzuma ku buryo polisi yakoze muri 2015, imbogamizi yahuye nazo, ndetse hanashyirweho ibyihutirwa bigomba gukorwa muri 2016.

Nk’uko DIGP Munyuza yabivuze, ibikwiye gushyirwamo imbaraga ni ugushaka ibikoresho bibafasha gukurikirana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera, icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibindi.

DIGP Munyuza yanashimangiye ko ikinyabupfura cya polisi ari ngombwa mu gusuzuma imikorere yayo.

Yanavuze ko polisi igira uruhare muri gahunda za Leta kandi ikanakangurira abaturage kuzigiramo uruhare.

Mu Ntara y’Amajyepfo, DIGP Marizamunda yibukije abapolisi ko kugira ngo bagire uruhare mu mpinduka nziza bagomba kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura.

Mu ntangiriro za buri mwaka, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bugera ku nzego zose zayo mu gihugu bukora isuzuma ry’imikorere yayo, ndetse bunayisaba gukomeza kuba maso, kugira ubushake ndetse no guharanira umusaruro mwiza, kugira ngo batere ingabo mu bitugu igihugu mu nzira z’iterambere.

Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’inzego zayo
Hirya no hino mu gihugu, abapolisi baragezwaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Mu ntangiriro za buri mwaka, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bugera ku nzego zose zayo mu gihugu bukora isuzuma ry’imikorere yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages