00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yahembye abana bahize abandi mu gukumira ibyaha

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 September 2025 saa 01:28
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yahembye abana b’abanyeshuri bahize abandi gukora ibikorwa byo kugukumira ibyaha, basabwa gukomeza uwo murongo mwiza kuko byubaka igihugu.

Byabaye ku wa 17 Nzeri 2025, mu Murenge wa Mamba, mu Ishuri Ribanza rya Kabumbwe, ahari itsinda rishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri rizwi nk’Indatwa za Gisagara ryahize ayandi yose mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Ruyenzi Theddy, yasabye abanyeshuri gukomeza umuhate muri iyi gahunda kuko umusanzu wabo uhora ukenewe.

Ati “Inshingano za Polisi y’Igihugu ntizigarukira gusa ku gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, tunagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y’umuturage irushaho kuba myiza, ibyo rero Polisi ntiyabigeraho yonyine hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, namwe abato muri mo.”

ACP Ruyenzi yeretse abanyeshuri bibumbiye mu matsinda yo gukumira ibyaha ko batagomba gutezuka ku ntego nziza biyemeje, bagafasha mu kurwanya ibyaha bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda.

Yababwiye ko bagomba gukomereza ibi bikorwa n’aho batuye, bagahora biteguye gukumira icyaha aho bari hose, abibutsa ko bagomba kugira uruhare no mu kugarura bagenzi babo bataye ishuri.

Umuyobozi w’Itsinda Indatwa za Gisagara, Duhabwanayo Martha w’imyaka 11, wiga mu Mwaka wa Gatandatu w’Amashuri Abanza, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwabatoje umuco wo kurwanya ibyaha bakiri bato.

Ati “Ntitugitinya kujya aho dutuye mu masibo tugaragaza ibidakwiye, ndetse tunashishikariza bagenzi bacu bacikije amashuri kugaruka wkiga, twakumva impamvu batanga tukazimenyesha abakuru. Twarakitinyutse, ubu ngera mu rugo nkabwira mama akantiza telefone,nkihamagarira polisi, nkayibwira ko iwacu hari abana batiga, ndetse n’ikindi cyaha nabona, kandi ibi byose tubikesha gutozwa.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dusabe Denise, yasabye abanyeshuri kutadohoka ku ngamba nziza zo gufasha igihugu mu gukumira ibyaha, abibutsa ko ari umusanzu mwiza kandi wubaka.

Muri iki gikorwa cyo gushimira, guhemba no guteza imbere ababarizwa muri aya matsinda yo gukumira ibyaha , hahembwe iryitwa Indatwa za Gisagara ryahize andi mu Ntara y’Amajyepfo, mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, ihabwa amakayi, ibikapu by’ishuri, inkweto, amakaramu hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye umunyeshuri akenera mu ishuri.

Abana basabwe no kugira uruhare mu kugarura bagenzi babo bata ishuri
Club Indatwa za Gisagara yo kuri EP Kabumbwe, yabaye iya mbere mu Ntara y'Amajyepfo mu gukumira ibyaha yahembwe
Abana bishimiye ko ibyo bakora bimenywa n'inzego zo hejuru, biyemeza gukomeza umurego wo gukumira ibyaha
Abana bibumbuye muri Club Indatwa za Gisagara bahembwe na Polisi y'u Rwanda ku bw'umuhate wabo mu gukumira ibyaha
ACP Teddy Ruyenzi yahanuye abana abasaba kuzibukira icyaha icyo ari cyo cyose
Umwana witwa Uwera Peace Queen ari mu bahembwe kuko ari muri Club Indatwa za Gisagara ikumira ibyaha
Visi Meya w'Akarere ka Gisagara Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Dusabe Denise, yasabye abana gukomeza gukunda ishuri kugira ngo bazakomeza kubera igihugu ab'umumaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages