00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo zigiye gukorana mu kurwanya abagizi ba nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 August 2026 saa 01:50
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo (KNPA) zasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imikoranire hagati y’inzego zombi.

Aya masezerano y’imikoranire (MoU) yashyiriweho umukono i Seoul muri Koreya y’Epfo, ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, na CG Yoo Jae-Sung uyobora Polisi ya Koreya y’Epfo.

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.

Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi, gusangira amakuru n’ubumenyi, gutanga amahugurwa ndetse no gushyira mu bikorwa izindi gahunda zigamije kongerera ubushobozi inzego za Polisi z’ibihugu byombi.

Binyuze muri ubu bufatanye, Polisi zombi zizajya zifashanya mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, hagamijwe kongera umutekano no gukaza imbaraga mu guhangana n’ibyaha bifite aho bihurira n’ibihugu byombi.

Aya masezerano y’imikoranire (MoU) yashyiriweho umukono i Seoul muri Koreya y’Epfo
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, hamwe na CG Yoo Jae-Sung uyobora Polisi ya Koreya y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages