00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda irahakana ko yahagaritse iperereza ku rupfu rwa Makonene

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 January 2014 saa 07:10
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda iravuga ko iperereza ku rupfu rwa Gustave Makonene, wishwe muri Nyakanga 2013 mu karere ka Rubavu ritigeze rihagarikwa cyangwa rireke kwitabwaho.
Mu cyumweru gishize, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) wavuze ko iperereza ku rupfu rw’umukozi wa Transparency International Rwanda ryahagaritswe kandi u Rwanda rwakomeje kwicecekera ku bijyanye naryo.
Aganira na The New Times, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yavuze ko “Icyo (…)

Polisi y’u Rwanda iravuga ko iperereza ku rupfu rwa Gustave Makonene, wishwe muri Nyakanga 2013 mu karere ka Rubavu ritigeze rihagarikwa cyangwa rireke kwitabwaho.

Mu cyumweru gishize, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) wavuze ko iperereza ku rupfu rw’umukozi wa Transparency International Rwanda ryahagaritswe kandi u Rwanda rwakomeje kwicecekera ku bijyanye naryo.

Aganira na The New Times, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yavuze ko “Icyo kibazo kiracyari mu iperereza, nubwo ikirego n’abakekwa boherejwe mu bucamanza. Turashishikariza buri wese waba afite amakuru ndetse na Human Right Watch ko yayatanga kugira abakoze ibyo bagezwe mu butaberera.”

Umurambo wa Makonene wabonywe mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku itariki ya 18 Nyakanga 2013.

Kuva iperereza ryatangira, abantu bane batawe muri yombi harimo n’umupolisi umwe, ariko baza kurekurwa bitewe no kubura ibimenyetso bibashinja uruhare muri urwo rupfu.

Nyuma byaje kugaragara ko uwo mu polisi yari inshuti na Makonene bikaba bitandukanye n’abamushinjaga ko yahoraga amuneka.

Gatare avuga ko polisi itazi ikibazo na kimwe kijyanye na ruswa yavugwaga kuri uwo mu polisi nk’uko HRW ivuga ko Makonene yari arimo kugikurikirana igihe yicwaga.

Gatare avuga ko gukurikirana umupolisi ushinjwa ruswa bidakomeye dore ko polisi y’igihugu ihana yihanukiriye icyaha cya ruswa.

Yagize ati: “Si ubwa mbere umupolisi yaba akurikiranweho icyaha cya ruswa. Hari abapolisi benshi bakurikiranweho ruswa, barahanwa abandi baranirukanwa. Twakomeje gukorana n’abaturage ndetse n’abandi bafatanya bikorwa barimo Transparency Rwanda mu rwego rwo guhashya ruswa.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages