Kuwa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali bahuguye abayobozi b’amakoperative 13 y’abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, babibutsa amabwiriza n’amategeko abashinzwe umutekano muri ayo makoperative bakwiye kugenderaho.
Ayo mahugurwa yari agamije gufasha kunoza akazi na serivisi zitangwa n’abo bacunga umutekano mu makoperative, no guhwitura abamotari ku myitwarire yabo ya buri munsi, hagamijwe guca inzigo yari hagati y’abakora uwo mwuga n’abashinzwe umutekano mu makoperative (abo bita Inkeragutabara batari ingabo zavuye ku rugerero).
Ngarambe Daniel umwe mu bayobozi b’amakoperative yatangaje ko baje mu mahugurwa nyuma y’iminsi havugwa ko abashinzwe umutekano mu makoperative bakora nabi, hakaba abamotari bahohoterwa ndetse rimwe na rimwe bakanabatura hasi, hakaba n’abarya ruswa y’abo bashinzwe kurengera.
Ati “Twaje kugirango twibutswe kandi twibukiranye inshingano zacu. Aya mahugurwa turi kumwe n’abahagarariye ayo makoperative, kuko abo bashinzwe umutekano ni twe tubakoresha, ni natwe dukwiye kubaba hafi tukabagira inama y’uburyo bagomba gukora akazi kabo.”
Umwe mu bamotari waganiriye na IGIHE yatangaje ko abo bashinzwe umutekano mu makoperative bajya baka ibyangombwa nk’ibyo Polisi ibaza ndetse bakanabafatira aho babonye hose mu muhanda n’ahandi, ariko Ngarambe yatangaje ko icyo na cyo ari kimwe mu byo bahuguweho.
Ati “Hari abaka ibyangombwa nk’ibyo Polisi yaka, ugasanga arabibitse, ariko muri aya mahugurwa twigishijwe ugomba gufata ibyangombwa, batubwira n’aho tugomba gufatira moto.”
Yakomeje agira ati “Moto zifatirwa aho zihagarara habugenewe (Parking), ntawe ushinzwe umutekano muri koperative wemerewe gufatira moto mu muhanda, izo nshingwano ni iza Polisi gusa.”
Abamotari basanga Polisi n’Umujyi wa Kigali batabagereye ku ngingo neza
Abamotari bavuga ko ikibazo cy’imikorere y’abashinzwe umutekano mu makoperative atari cyo cyonyine kibabereye ingutu, ko ahubwo igikomeye ari icy’imitangirwe y’ibyangombwa byeemerera moto gutwara abagenzi (Autorisation).
Aha bavuga ko kuva itangwa ry’iki cyangombwa ryakurwa muri RURA rikegurirwa ubuyobozi bw’amakoperative, kukibona bisigaye ari ingorabahizi ndetse rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko hitabazwa ruswa.
Umwe muri bo yagize ati “Cyera RURA igitanga “Autorisation” wayisabaga uyu munsi ukayibona nyuma y’amasaha cyangwa umunsi umwe, ariko kuva aho byeguriwe abayobozi ba koperative, ubu hari umara amezi 2, umara atatu cyangwa ane, ariko hari n’uhita akibona mu cyumweru kimwe.”
Bakomeza basaba ko itangwa ry’icyo cyangombwa na ryo ryavugururwa, byaba ngombwa RURA igasubirana inshingano zayo kuri icyo cyangombwa.
Ayo mahugurwa yatanzwe mu gihe bamwe mu bamotari bari basigaye bagirana ibibazo n’abashinzwe umutekano mu makoperative ndetse rimwe na rimwe bikanavamo imirwano.



















TANGA IGITEKEREZO