00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Tchad, Idriss Déby unayobora AU arasura u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 June 2016 saa 08:07
Yasuwe :

Perezida wa Tchad akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Idriss Déby, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena, arakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uruzinduko rwa Perezida Idriss ruje rukurikira urwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Dlamini Zuma, mu cyumweru gishize wagaragarijwe aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’Abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.

Icyo gihe Dr.Dlamini yavuze ko basanze imyiteguro imeze neza kandi bizeye ko ubwo bazaba bari mu nama bazagubwa neza.

Yagize ati “Ahazabera inama hameze neza, turishimye kandi itsinda rya AU rizaza mu mpera z’ukwezi ubwo ibizakenerwa bizaba bisuzumwa neza uko bikora, niyo mpamvu turi hano kandi twagize n’amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika, nka Perezida uzakira iyi nama twagiranye ibiganiro by’ingenzi bijyanye nayo.’’

Nta gushidikanya ko n’ibiganiro by’aba Bakuru b’Ibihugu bombi biri bukomoze ku nama ya AU u Rwanda ruzakira guhera kuwa 10-18 Nyakanga, nkuko byanaganiriweho kuwa 13 Kamena ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yakirwaga na Perezida Idriss muri Tchad.

Biteganyijwe ko nibura inama ya AU izitabirwa n’abashyitsi basaga 3000 bo mu rwego rwo hejuru n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 50.

Ubwo Perezida Deby yakiraga Minisitiri Mushikiwabo mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages