00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 February 2024 saa 11:04
Yasuwe :

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024 yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda mu karere ka Ancuabe kari mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nyusi, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibisobanura, yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Gen Maj Cristovão Chume.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, uri mu ruzinduko muri aka gace, ni we wakiriye Perezida Nyusi. Yari kumwe n’abandi bosifiye barimo Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Alex Kagame na CP Yahaya Kamunuga uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique.

Perezida Nyusi yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique uburyo zikomeje kurinda umutekano w’akarere ka Ancuabe, azisaba gukomeza gukorana umurava mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Maj Gen Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi muri Cabo Delgado, yasobanuriye Ingabo z’u Rwanda uko umutekano uhagaze mu gihugu, azisaba gukomeza kwibanda ku butumwa zagiyemo muri iyi ntara.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado mu 2021 kugira ngo zifashe iza Mozambique kurwanya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wari umaze imyaka igera kuri ine uhungabanya umutekano w’iyi ntara.

Uyu mutwe wari warigaruriye uturere turimo Mocimboa da Praia, usenya ibikorwaremezo byaho, unahagarika ibikorwa by’Ikigo TotalEnergies gitunganya peteroli na gazi. Ingabo z’u Rwanda zashoboye kwirukanamo abarwanyi bawo, bahungira mu mashyamba.

Perezida Nyusi ubwo yakirwaga na Gen Maj Nyakarundi muri Ancuabe
Yagaragarijwe uko ingabo z'u Rwanda zirinze uduce zishinzwe muri Cabo Delgado
Perezida Nyusi yashimye akazi ingabo z'u Rwanda zikomeje gukora muri Cabo Delgado

Amafoto: Rwanda MoD


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages