00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Kaminuza ya Columbia yunamiye inzirakarengane za Jenoside, ashima intambwe u Rwanda rwateye

Yanditswe na Iradukunda Samson
Kuya 16 January 2019 saa 08:07
Yasuwe :

Perezida wa Kaminuza ya Columbia, Lee C. Bolinger, yatangaje ko bigoye kugira icyo umuntu avuga amaze kubona amahano yagwiriye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ashima intambwe rwateye mu kongera kwiyubaka.

Yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ni igikorwa gisoza ibyo we n’abandi bakozi bane b’iyi Kaminuza bakoze mu rugendo rw’iminsi ine mu Rwanda, aho basuye bakanerekwa ibikorwa ICAP imaze gufatanyamo na Minisiteri y’Ubuzima.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda ndetse n’amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni, Lee C. Bollinger yagize ati “Bisa n’aho bidashoboka kugira icyo mvuga cyasobanura neza ibyo twiboneye n’amaso yacu ku byabereye mu Rwanda.”

“Twese uko twaturutse muri Kaminuza ya Columbia , twahungabanyijwe n’ibyo twabonye. Gusa turashima u Rwanda ku bw’intambwe rwateye n’aho rugeze ubu, tukaba twizeye ko ibyabaye hano bitazasubira ukundi.”

ICAP ni umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanya virusi itera Sida, imaze imyaka 16 ikorera mu Rwanda.

Umwalimu muri Kaminuza ya Columbia , akaba n’Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri ICAP Rwanda, Dr. Jessica Justman, yavuze ko mu myaka 16 uyu mushinga wafatanyije n’u Rwanda muri byinshi wagize uruhare mu gusigasira ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda by’umwihariko abafite virusi itera Sida.

Yasobanuye ko bafatanya na Minisiteri y’Ubuzima mu gutanga ubufasha mu bya tekiniki, mu buvuzi bw’abana n’ibindi ndetse ubu bakaba barimo gufatanya mu bushakashatsi kuri Sida buzwi nka RPHIA, buzagaragaza uko imibare y’abayanduye ihagaze mu Rwanda.

Dr. Justman agaragaza ko ubufatanye bwa ICAP n’u Rwanda, bwatanze umusaruro ufatika dore ko mu mwaka wa 2004 ubwo yahageraga, ibigo nderabuzima byatangaga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida byari hagati ya 15 na 20 nyamara ubu bikaba birenga 500 kandi bikorera hose mu gihugu. Ibi bikaba birinda abafite ubwandu bwa Sida gukora ingendo ndende bajya gushaka abaganga.

Ati “Abafite ubwandu bwa virusi itera Sida bafite ubuzima bwiza, gusa ubushakashatsi bwa RPHIA buzagaragaza neza uko ubuzima bwabo buhagaze maze hafatwe ingamba hashingiwe ku bizabuvamo.”

Ubushakashatsi bwa RPHIA bwatangiye mu Ukwakira umwaka ushize, aho biteganyijwe ko buzasozwa mu kwezi kwa gatatu, ibizabuvamo bikaba bizajya ahagaragara muri Kamena uyu mwaka.

Abaganga bakora ubu bushakashatsi bazagera mu ngo 10,800 aho abazituye bari hagati y’imyaka 10 na 64 bazafatwa ibipimo by’amaraso bagahita babwirwa uko bahagaze ndetse banapimwe Hepatite B na C.

Lee C. Bolinger n'abo bari kumwe bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba Diane (ibumoso) yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe amateka y'u Rwanda yaranzwe n'amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Lee C. Bolinger yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo birenze ukwemera ariko rutaheranwe na byo rwateye intambwe mu kongera kwiyubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .