Perezida Kersti yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’akazi.
Mu butumwa yatangiye ku rwibutso rwa Kigali, Kersti yavuze ko mu izina ry’abanya-Estonia, yihanganishije abanyarwanda n’abacitse ku icumu, yongeraho ko n’ubwo umuntu yakira ibikomere by’umubiri, iby’umutima bitashira.
Yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Estonia, nihanganishije abaturage b’u Rwanda, abacitse ku icumu n’imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana, Isi y’iki gihe si nziza kandi n’ubwo umuntu yakira ibikomere by’umubiri, umutima uzabihorana.”
Yanditse kandi mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa buvuga ko anyuzwe n’uko abanyarwanda bakomeje kwishyira hamwe bagamije kuva mu mateka mabi baciyemo, bakaba umuryango uhuriye ku kurwanya ubugizi bwa nabi.
Perezida Kersti yanahuye na Perezda Paul Kagame bagirana ibiganiro.
Umuyobozi uhagarariye inyungu za Estonia muri Kenya, Kadri Humal-Ayal, yabwiye itangazamakuru ko igihugu cye kiri gushaka uko cyakwagura imikorere hamwe n’ibindi harebwa cyane ku hari amahirwe.
Yakomeje atangaza ko Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta kimwe no mu zindi gahunda.
Perezida Kersti nirwo ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afurika, akaba yarageze mu Rwanda avuye muri Ethiopia. Biteganyijwe ko uruzinduko rwe mu Rwanda arusoza uyu wa Gatanu.
Amafoto: Kigali Genocide Memorial



















TANGA IGITEKEREZO