00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yashimye ubwitange bw’abacamanza ba Rusizi na Nyamasheke

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 10 May 2013 saa 07:07
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, uruzinduko yasoje kuri uyu wa Gatanu agendereye inkiko eshanu.
Rugege akaba yashimye imikorere yasanganye inkiko za Rusizi na Nyamasheke, n’ubwo hari aho yasanze bagifite imbogamizi nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Charles Kariwabo, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda.
Kariwabo, avuga ko icyo uru ruzinduko rwari rugambiriye ari ukureba uburyo imanza zihutishwa kandi (…)

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, uruzinduko yasoje kuri uyu wa Gatanu agendereye inkiko eshanu.

Rugege akaba yashimye imikorere yasanganye inkiko za Rusizi na Nyamasheke, n’ubwo hari aho yasanze bagifite imbogamizi nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Charles Kariwabo, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda.

Kariwabo, avuga ko icyo uru ruzinduko rwari rugambiriye ari ukureba uburyo imanza zihutishwa kandi kandi zigacirirwa igihe.

Ikindi cyahagurukije Rugege i Kigali akerekeza i Rusizi, ni mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bakirwa ku nkiko n’umwanya bahamara kugira ngo bakirwe. Ibi byose ngo Rugege akaba yarasanze byarakozwe neza kuko zaragabanutse ku buryo hasigaye izo mu 2012 gusa ari zo zitaraburanishwa.

Mu ngorane yasanze inkiko z’utu turere zihura na zo hakaba harimo inyubako zishaje mu nkiko zimwe na zimwe nk’urwa Shangi, ndetse no kuba aba bakozi bakorera mu bice bibagora abacamanza bamwe kubasha kwihugura nko mu rurimi rw’icyongereza kimwe n’abashaka kwiga za Masters bakabura uburyo.

Indi mbogamizi ikomerera zimwe mu nkiko z’i Kamembe, ikaba ari urukiko rwa Shangi n’urwa Kagano zifite ingorane zo kuba ziherereye ahantu hatarabasha kugera umuyoboro w’itumanaho wa Fiber Optic, bityo bakagorwa no gukoresha internet babura connection kuko bibasaba gukoresha modem.

Ariko ibi byose ngo ntibibuza ko inkiko zikora neza kandi ibintu bikagerageza gukorerwa ku gihe, ari byo Prof. Rugege yashimiye abacamanza ko bakorana ubwitange n’ubwo bakorera rimwe na rimwe mu nzira zibagoye.

Uru ruzinduko rukaba rwarashimishije abacamanza kubona Perezida w’Urukiko rw’ikirenga abibuka akabasura, dore ko ngo ari n’ubwa mbere bibayeho.

Iyi ni gahunda Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yatangiye yo gusura inkiko zo mu ntara zose nibura ¾ byazo uko ari 82 mu gihugu hose. Izindi ntara, yamaze kuzizenguruka akaba yari asigaje inkiko zo mu Burengerazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages