Umuhango wo kubambika imidali wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui, ku wa 21 Nyakanga 2026. Witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique, Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iyo midali yahawe aba basirikare mu rwego rwo gushima ubwitange, ubunyamwuga no kuzuza neza inshingano byabaranze mu gihe bari mu butumwa bwa MINUSCA muri Centrafrique.
Mu gihe bamaze muri ubwo butumwa, abasirikare ba RWANBATT-15 bagize uruhare rukomeye mu kurinda abasivili no guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze muri Centrafrique.
Umudari bahawe, uzwi nka Presidential Medal of Appreciation, ni ikimenyetso cy’ishimwe rya Perezida Touadéra ku murimo abasirikare b’u Rwanda bakoze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gufasha abaturage ba Centrafrique.
Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Centrafrique ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.
U Rwanda rumaze imyaka rufatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, binyuze mu butumwa bwiswe MINUSCA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) bugamije gufasha mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!