00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yageze mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 May 2026 saa 10:52
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nucléaire muri Afurika.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Dr. Usta Kayitesi.

Samia Suluh Hassan asanze abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanga mu bya siyansi n’abandi, bateraniye muri Kigali Convention Centre ahagiye kubera inama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Iyi nama izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) igiye kuba kuva kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026. U Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya kabiri.

Iyi nama izibanda ku ngingo zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho ryafasha kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwakiriye iyi nama, mu murongo wo kurufasha kwimakaza ingufu za nucléaire.

U Rwanda rwateye intambwe kuri iyi ngingo kuko rumaze imyaka hafi icyenda mu rugendo rwo guteza imbere izi ngufu aho mu 2030 rwihaye intego ko ruzaba rufite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire ndetse abakozi basabwa bamaze kuboneka.

U Rwanda kandi rwihaye intego ko bitarenze 2050 ruzaba rutunganya hafi megawatt 1,5 z’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Uruzinduko rwa Suluhu mu Rwanda rukurikiye urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Tanzania mu ntangiriro za Gicurasi, rwasize ibihugu byombi byiyemeje kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.

Perezida Suluhu yageze mu Rwanda
Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Dr. Usta Kayitesi
Perezida Suluhu aganira na Dr. Usta Kaitesi
Perezida Samia Suluhu ategerejwe mu nama ikomeye iri kubera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages