Ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde.
Yavuze ko mu 2020 yafashe icyemezo cyo gufungura imipaka, mu gushaka kugaragaza ko afite ubushake bwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze igihe utifashe neza.
Ati “Mu 2020 nashakaga kwerekana ubushake mfite, mfungura imipaka tujya no mu biganiro. Twarahuye turaganira kandi twabyumvikanagaho neza […] Hari amatsinda ya tekinike yahuye inshuro zirenga eshanu kandi bakabyumvikanaho ariko iyo bigeze ku kubishyira mu bikorwa niho bigorana.”
Perezida Ndayishimiye atangaje ibi, mu gihe u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rwiteguye koherereza u Burundi abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi mu 2015, mu gihe haboneka uruhande rubishingira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse gutangaza ko u Rwanda rugifite aba Barundi, kandi ko rwasobanuriye u Burundi imbogamizi iri mu kubohereza nta mwishingizi.
Ati “Twabashyize hehe? Turabafite, twabashyikiriza u Burundi, burabizi. Twanabiganiriyeho n’uburyo twababushyikiriza. Ntabwo wakohereza abantu, utijejwe ko ikizababaho cyose utazakibazwa. Aho ni ho turi.”
Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko aba Barundi bari mu nshingano z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) kuko ari impunzi, ikagaragaza ko ibaye iboherereje u Burundi, hakagira ikibi kibabaho, ari yo yababazwa.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye uruhande rwa gatatu rwemera kubishingira, bakoherezwa mu izina ryarwo, ku buryo baramutse bagiriye ikibazo i Bujumbura, u Rwanda rutababazwa.
Yagize ati “Tubaye twamarwa impungenge, uruhande rwa gatatu cyangwa undi agatanga abagerageje gukuraho ubutegetsi [bw’u Burundi], ibyo biroroshye, twarabyemeye.”
Umutekano muke w’u Burundi yawugeretse k’u Rwanda
Muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko hari abantu bava mu Rwanda bagiye bagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Ati “Ubwo bangaga kuduhereza abo bagerageje guhirika ubutegetsi, bagize uruhare mu iterabwoba mu Burundi. Bagiye batera baturutse mu Rwanda, bica abantu n’ibindi byaha by’iterabwoba.”
“Baturukaga mu Rwanda, babiteguriraga mu Rwanda, ni u Rwanda rubatoza. Kugira ngo rero dutange umutekano ku baturage b’u Burundi, byabaye ngombwa ko dufunga imipaka kugeza ubwo u Rwanda ruzagaragaza ubushake ku masezerano twemeranyijeho. Umunsi bazaduhereza abo bagerageje guhirika ubutegetsi, tuzafungura imipaka tugiye kubakira ikomeze gufungura.”
Aya magambo ya Perezida Ndayishimiye ajya gusa neza n’ayo yatangaje ubwo umutwe wa RED Tabara wagabaga ibitero mu Burundi mu ntangiriro za 2024.
Ni ibirego byamaganiwe kure n’u Rwanda, ruvuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Muri Gashyantare 2024, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yagaragaje ko kuba u Burundi bwarafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda bifitanye isano n’igisebo iki gihugu cyagize nyuma yo gupfushiriza abasirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Iki ni ikintu cyabyawe n’ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urabizi ko hari ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari zaroherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, gufasha mu kugarura amahoro hagendewe ku biganiro by’i Luanda.”
“Ingabo z’u Burundi nazo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, turabizi ko abasirikare b’u Burundi bafatanyaga n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko M23, ibi ntabwo ari ibintu byari biri muri manda y’izi Ngabo za EAC.”
Yakomeje avuga ko “Abasirikare b’u Burundi bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo, iyo niyo yabaye inkomoko y’ikimwaro cy’u Burundi, kubera ko bari barenze manda yabo bibagiraho ingaruka, imwe mu mpamvu y’uko gufunga imipaka ni ugutwikira ibikorwa by’Ingabo z’u Burundi mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yolande Makolo, yavuze ko ntacyo rupfana n’ibikorwa bya RED Tabara.
Ati “Nta kuri na guto kuri muri ibyo, nta ruhare dufite mu bikorwa bya RED Tabara, ni umutwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa RDC ntabwo uri mu Rwanda, ntabwo ufashwa n’u Rwanda, nta ruhare tubifitemo. Abarundi bakwiriye guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo na RDC, aho kugerageza kuzana u Rwanda mu bintu bitatureba.”
Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza ari ibintu bihangayikishije kuko ibihugu byombi bifite byinshi bibihuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!