Macron ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro abonana Perezida Kagame ahita ajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Akigera ku Gisozi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.
Mbere yo gushyira indabo ku mva yabanje gutambagizwa Urwibutso n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yerekwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amaze gusura urwibutso, yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ati “Nzahora nibuka aya mazina, aya masura n’abo Jenoside yakorewe Abatutsi yambuye ahazaza. Igihe kirageze ngo twemeranywe ku mateka yacu, twemere ibyabaye twunamire abazize Jenoside kandi twumve akababaro k’abarokotse. Ni ishema ry’u Bufaransa kudaca ku ruhande aya mateka. Igihe kirageze ngo twubake ahazaza h’abana bacu.”
Perezida Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa usuye urwo rwibutso nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010. Icyo gihe yasabye imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe u Bufaransa nk’igihugu ntibwemeraga ko hari uruhare bwagize muri Jenoside.
Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!