00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kikwete ntarava ku izima mu gushyigikira ibiganiro na FDLR

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 August 2013 saa 06:40
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania aravuga ko mu migenderanire y’igihugu cye n’u Rwanda hari umwuka utari mwiza kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, kandi akaba anagishyigikiye ko habaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na FDLR, icyifuzo cyatewe utwatsi na Leta y’u Rwanda.
Ibi Perezida Jakaya Mrisho Kikweta yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2013, ubwo yatangazaga uko igihugu cye cyifashe nk’uko abikora buri kwezi.
Aya magambo ya Perezida Kikwete (…)

Perezida wa Tanzania aravuga ko mu migenderanire y’igihugu cye n’u Rwanda hari umwuka utari mwiza kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, kandi akaba anagishyigikiye ko habaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na FDLR, icyifuzo cyatewe utwatsi na Leta y’u Rwanda.

Ibi Perezida Jakaya Mrisho Kikweta yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2013, ubwo yatangazaga uko igihugu cye cyifashe nk’uko abikora buri kwezi.

Aya magambo ya Perezida Kikwete aje nyuma y’aho mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yabereye muri Ethiopia yasabye ibihugu gushyikirana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo, ndetse asaba u Rwanda ko rwashyikirana na FDLR, amagambo atarakiriwe neza na Leta y’u Rwanda kuko ishinja uyu mutwe kuba ugizwe n’inkoramaraso zasize zikoze jenoside ku Batutsi mu Rwanda.

Avuga ku mubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda, Perezida Kikwete yavuze ko uri mu bihe bikomeye, ndetse avuga ko hari umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko Perezida Kikweta yababajwe cyane n’ibyatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda. Yagize ati “Ku ruhande rwanjye ku giti cyanjye, ntacyo ndavuga ku Rwanda, n’ubwo hari amagambo menshi y’ibitutsi n’agasuzuguro ava mu kanwa k’abayobozi b’u Rwanda, ntibivugwa ko numva cyangwa ntabwirwa ibivugwa, cyangwa ntazi kuvuga, cyangwa ntafite icyo mvuga, oya sibyo. Sindabikora kubera ko ntabona inyungu zabyo gukomeza impaka. Inama natanze nayitanze kandi no kuri Leta ya Congo, nayitanze kandi no kuri Leta ya Uganda, aho muri iyo nama nyine.”

Kikwete mu kababaro

Mu ijambo rye Perezuda Kikwete yavuze ko yababajwe n’ibyatangajwe na Leta y’u Rwanda, aho yagize ati “Muri iyo nama Perezida Yoweli Museveni yashyigikiye ibyo navuze, Perezida w’u Rwanda ntacyo yavuze aho muri iyo nama, amaze gutahuka nibwo twatangiye kumva amagambo kandi dukomeje kumva na n’ubu, rwose birambabaje kandi biratangangaje cyane ukuntu bafashe inama yanjye n’ibyo bakora ntaho bihuriye na gato”.

Kikwete avuga ko Tanzania ikeneye kumvikana n’ibihugu byose bituranye nayo ndetse n’ibindi bihugu, akavuga ko byaba ari icyemezo cya nyuma kuba hari ubugizi bwa nabi Leta ye yakora ku kindi gihugu. Akaba yashimangiyeko u Rwanda na Tanzania bikeneranye muri byinshi.

U Rwanda narwo rwababajwe na Kikwete

Nubwo ariko Perezida Kikwete atangaje ibi, ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ntacyo baratangaza kuri byo, gusa mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, yari yagize icyo atangaza agira ati “Biteye ikimwaro kuba hari abakuru b’ibihugu bavugira FDLR bakumva ko inafite icyo kuvuga mu ruhando rw’abafite ukuri. Ni ibitumvikana kandi kuba Perezida Kikwete yakwibeshya ko u Rwanda ruzigera rwicarana na FDLR mu biganiro kandi mbere y’uko aba Perezida wa Tanzaniya yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, aho yakabaye yarasobanukiwe neza ibibera muri aka karere.”

Uretse Mushikiwabo kandi, na Perezida Kagame yagize icyo avuga ku magambo yatangajwe na Kikwete, aho kuwa 30 Kamena 2013 yagize ati “Abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu, abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu (…). Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera agasuzuguro nabonaga ibyo bifite, icya kabiri, numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy’ingengabitekerezo." Yongeyeho ati "Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo".

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Tanzaniya, FDLR, Afurika y’Epfo na Congo n’ikibwihishe inyuma

Aya magambo ya Perezida Kikwete aje mu gihe igihugu cye cyamaze kohereza ingabo ziri mu zigize umutwe udasanzwe wagiye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, na FDLR ibarizwamo.

Hari andi makuru ariko avuga ko umutwe udasanzwe ugizwe n’ingabo za Tanzania, iza Afurika y’Epfo ndetse n’ingabo za MONUSCO waba waramaze kwivanga n’Abarwanyi ba FDLR, ndetse n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), mu rwego rwo gutsimbura burundu abarwanyi ba M23.

Amakuru dukesha ikinyamakuru “The Rwanda Focus”, mu nkuru ifite umutwe ugira uti ”Unholy alliance”, bishatse kubuga ngo ‘Kwishyira hamwe hagamijwe ikibi’, ugenekereje mu Kinyarwanda, bagaragaza ko hari umugambi w’izi ngabo zirimo n’iza Tanzania wo gufatanya n’abarwanyi ba FDLR ndetse na FARDC mu kurandurana n’imizi umutwe wa M23, aho izi ngabo zigize umutwe udasanzwe wa Loni zitanga inkunga yiganjemo ibikoresha, ibiribwa ndetse n’ibindi byibanze bikenerwa ku rugamba, mu bivugwa hakaba harimo ko haba hari amasezerano Tanzaniya na Congo byagiranye na FDLR y’uko uyu mutwe w’inyeshyamba wabafasha gutsinsura M23, ubundi nyuma nabo bagafasha FDLR gutera u Rwanda.

Mu gihe ibintu bikomeje kumera gutya, hari impungenge z’uko isaha iyo ariyo yose imirwano ishobora kubura mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, dore ko uru ruhurirane rw’aba barwanyi bambariye guhangana na M23, nayo itari kure y’Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage basaga miliyoni imwe, nayo kandi ikaba ititeguye gushyira intwaro hasi, dore ko amasaha 48 yari yahawe imitwe yitwaje intwaro ngo ibe yazishyize hasi yarangiye ntacyo bitanze.

Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania na Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo barigucinya akadiho. Bombi bafite ingabo muri Congo, aho bivugwa ko bafite n'inyungu ituruka mu mabuye y'agaciro (Ifoto: Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages