00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Ghana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2026 saa 09:08
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Ghana, John Dramani Mahama, binyuze kuri Perezida wa African School of Governance (ASG), Francis Gatare, wari mu ruzinduko rw’akazi i Accra.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame, Francis Gatare yabushyikirije Julius Debrah, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Ghana, ku wa 25 Nyakanga 2026.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yatangaje ko muri ibyo biganiro, Gatare yasobanuriye Julius Debrah amakuru y’ibikorwa by’iri shuri ry’imiyoborere riri i Kigali, aho rimaze gutera intambwe mu guteza imbere ubushakashatsi n’uburezi mu bijyanye n’imiyoborere.

Gatare yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, wagize uruhare mu biganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye bukomeje kwaguka hagati y’u Rwanda na Ghana.

Mu biganiro byabo kandi, hanaganiriwe ku bufatanye bwa African School of Governance na gahunda ya Accra Reset, ndetse n’ibyo u Rwanda na Ghana byakomeza gukorera hamwe mu guteza imbere imikoranire n’ubufatanye muri Afurika.

Accra Reset ni gahunda igamije guhuza abayobozi, abahanga, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku buryo Afurika yakongera gutekereza ku iterambere ryayo, igashaka ibisubizo bishya ku bibazo byugarije uyu mugabane.

Ni ihuriro rishingiye ku bitekerezo byo kuvugurura imiyoborere, ubukungu, ikoranabuhanga n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, hagamijwe guteza imbere ibisubizo bituruka imbere muri Afurika aho kwishingikiriza cyane ku mfashanyo cyangwa ibisubizo biturutse hanze yayo.

African School of Governance ni ishuri rigamije gutanga umusanzu mu kubaka abayobozi b’ejo hazaza binyuze mu burezi, ubushakashatsi no gutanga ubumenyi mu bijyanye na politiki rusange n’imiyoborere.

Uru ruzinduko rwa Francis Gatare muri Ghana rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje guteza imbere umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagamijwe gukomeza imikoranire ifitiye inyungu abaturage babyo n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame, Francis Gatare yabushyikirije Julius Debrah, Umuyobozi Mukuru w'Ibiro bya Perezida wa Ghana
Gatare yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, wagize uruhare mu biganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye bukomeje kwaguka hagati y’u Rwanda na Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages