Ni umuhango wabereye i Libreville kuri Stade de l’Amitié witabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika harimo uw’u Rwanda, Paul Kagame; Umaro Sissoco Embalo wa Guinée Bissau, Mamadi Doumbouya wa Guinée, Adama Barrow wa Gambie, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée équatoriale n’abandi,
Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi nabo bari mu bitabiriye.
Brice Oligui Nguema yatsinze amatora yabaye ku wa 12 Mata nyuma y’amezi 19 ari Perezida w’Inzibacyuho nyuma yo kujya ku butegetsi ahiritse Ali Bongo.
Abaturage barenga ibihumbi 40 bari bitabiriye ibi birori.
Brice Clotaire Oligui Nguema aheruka mu Rwanda tariki ya 10 Kanama 2024 yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Mbere yaho mu Ukwakira 2023 nabwo yari yakoreye uruzinduko mu Rwanda, ahura na Perezida Kagame. Icyo gihe ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Gabon, Brice Oligui Nguema, i Libreville kuri Stade de l'Amitié. Ni nyuma y’uko Nguema atsinze amatora n’amajwi 94,85 %. pic.twitter.com/d7GpSkTEuS
— IGIHE (@IGIHE) May 3, 2025















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!