00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga izagena ahazaza ha AI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ari i Genève mu Busuwisi, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya ‘AI for Good Global Summit’, igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, AI, ryakoreshwa mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi, aho kuba intandaro y’ubusumbane bushya hagati y’ibihugu n’abaturage.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU, ku bufatanye n’u Busuwisi n’izindi nzego zirenga 50 zo mu Muryango w’Abibumbye.

Iri kubera i Genève kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, igamije kureba ubushobozi bwa AI kugira ngo ikorere mu nyungu za muntu.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura iyo nama.

Biteganyijwe kandi ko agira uruhare mu gutangiza ku mugaragaro Komisiyo nshya igamije guhuza abayobozi ba za guverinoma, abikorera, ibigo mpuzamahanga n’abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo bashake uburyo AI yakoreshwa neza, mu mucyo kandi mu nyungu rusange.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bazayobora iyo Komisiyo, afatanyije na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Sosiyete ya Salesforce.

Abandi ni Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, ni Visi Perezida wayo uhoraho. Mu bandi bayobozi bari muri iki gikorwa harimo Perezida wa Iceland, Halla Tómasdóttir na Perezida wa Estonia, Alar Karis.

Komisiyo izahuza abakora ikoranabuhanga rya AI, abayobora ibihugu n’inzego zifata ibyemezo, mu kugerageza gushyiraho umurongo uhuriweho ku mikorere ya AI.

Iyi Komisiyo ije mu gihe Isi ikomeje kuganira ku mahirwe n’ingaruka z’ubwenge bw’ubukorano. AI iri gukoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, serivisi za Leta, guhangana n’ibiza, umutekano w’amakuru n’inganda.

Impuguke zigaragaza ko iri koranabuhanga rishobora no guteza ibibazo bikomeye birimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, kwibasira umutekano w’ikoranabuhanga, kongera ubusumbane mu bukungu, no gusiga inyuma ibihugu bidafite ubushobozi bwo kurikoresha cyangwa kurigenzura.

Raporo y’akanama kigenga ka Loni ku bwenge bw’ubukorano, yasohotse mbere y’iyi nama, yagaragaje ko iterambere rya AI riri kwihuta kurusha ubushobozi bwa siyansi n’ubwa za guverinoma bwo kurisobanukirwa no kurishyiriraho amabwiriza.

Iyo raporo yavuze ko uko AI igenda irushaho kwigenga no gukora imirimo ikomeye, ari ko hakenerwa ubufatanye mpuzamahanga mu kuyigenzura no kuyikoresha mu buryo butekanye.

Ni muri urwo rwego iyi komisiyo izibanda ku bibazo birimo kongera icyizere mu ikoreshwa rya AI, kwagura uburyo ibihugu n’abaturage bayigeraho, kubaka ibikorwa remezo bikenewe, kongera ubushobozi bw’abantu no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku Rwanda, kuba Perezida Kagame ari mu bayobozi b’iyi Komisiyo bifite igisobanuro cyihariye. U Rwanda rumaze igihe rushyira imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere, binyuze mu guteza imbere serivisi, guhanga udushya, guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku rwego mpuzamahanga, ‘AI for Good Global Commission’
Umukuru w’Igihugu afatanyije inshingano zo kuyobora ‘AI for Good Global Commission’ n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, Marc Benioff, (uri ibumoso bwa Perezida Kagame), Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin (uri iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages