Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Gashyantare 2023, ni bwo umutingito ukomeye wibasiriye Uburasirazuba bw’Amajyepfo ya Turikiya na Syria.
Kugeza ubu imibare y’abamenyekanye bamaze kwitaba Imana irarenga 2600 ndetse iri kugenda yiyongera umunota ku wundi.
BBC yanditse ko kugeza ubu umubare w’abaguye muri iri sanganya ugeze ku 1,650 muri Turikiya mu gihe abakomeretse basaga 11.000. Muri Syria abagera ku 1000 ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana.
Abayobozi n’ibihugu bitandukanye byihutiye gutanga umusanzu wo gufasha ibi bihugu kubona ubutabazi bw’ibanze ndetse babageneye ubutumwa buhumuriza abagizweho ingaruka n’uyu mutingito.
Perezida Kagame yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’uyu mutingito wibasiriye Turikiya na Syria.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Nihanganishije Perezida Erdogan, abaturage ba Turikiya n’abo muri Syria nyuma yo kuburira ababo n’iyangirika ry’ibyabo mu mutingito. Abanyarwanda twifatanyije namwe muri ibi bihe by’agahinda.’’
My deepest condolences to President @RTErdogan, the people of Türkiye and of Syria for the immense loss of life and destruction following the earthquake. The people of Rwanda stand in solidarity with you during this time of sorrow.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 6, 2023
Perezida wa Turikiya, Erdogan, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi mu guha agaciro abahitanywe n’umutingito.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Erdogan, yagize ati “Nemeje ishyirwaho ry’icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cyose. Ibendera ryacu mu gihugu no hanze yacyo aho duhagarariwe rizururutswa kugeza izuba rirenze ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023.’’
Umutingito ukimara kuba, Turikiya yasabye ubufasha ndetse Perezida Erdogan yatangaje ko ibihugu 45 byahise bitanga umusanzu wabyo byihuse.
Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 ari yo yibasiwe cyane n’uyu mutingito; irimo Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.
Ibigo by’amashuri bibarizwa muri iyi mijyi na byo byafunzwe mu gihe cy’icyumweru.
Umutingito wibasiriye ibi bihugu wabaye ahagana saa Kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu ukaba wari ufite igipimo cya 7,8.
Umutingito wa mbere wa wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ubwo abantu bari bagisinziriye. Uwa kabiri wabaye ahagana saa Saba n’igice ku isaha yo muri Turikiya.
Abaturage babarirwa muri za miliyoni bo muri Turikiya, Liban, Syria, Chypres na Israel bumvise uyu mutingito.
Nyuma y’uyu mutingito, kugeza na n’ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje mu bice bitandukanye byibasiriwe, aho inyubako zasenyutse, zikangiza byinshi ndetse n’abatari bake bakaburirwa irengero.
Umunye-Ghana wakiniye amakipe arimo Chelsea FC na Newcastle, Christian Atsu, ni umwe mu bashobora kuba bagwiriwe n’inyubako zahirimye kubera uyu mutingito.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 asanzwe akinira Ikipe ya Hatayspor yo muri Turikiya. Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bamuburiye irengero mu gihe bamwe muri bagenzi be bo bababonye aho bari batuye.
Turikiya iri mu bihugu bikunze kwibasirwa cyane n’imitingito. Mu 1999, umutingito ukomeye wishe abarenga 17.000 mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Umutingito ukomeye washegeshe iki gihugu ni uwo mu 1939 ubwo abantu 33.000 bahitanwaga n’uwibasiye Intara ya Erzincan mu Burasirazuba bwa Turikiya.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!