Dr Salim Ahmed Salim yabonye izuba ku wa 23 Mutarama 1942. Yabaye Ambasaderi wa Tanzania mu Misiri mu 1964 – 1965; ahagararira igihugu cye mu Buhinde (1965 – 1968), u Bushinwa (1969 – 1970) ndetse anaba Intumwa Ihoraho ya Tanzania muri Loni i New York (1970 – 1980).
Kuri uyu munsi yujujeho imyaka 80 mu bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko harimo na Perezida Kagame.
Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yifurije Dr Salim Ahmed Salim ‘isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 80’.
Yakomeje ati “Umuhate udasanzwe wagaragaje mu gukorera igihugu cyawe na Afurika ni urugero rwiza ndetse n’icyitegererezo kuri benshi ku mugabane. Uzarambe nshuti Dr Salim.’’
Happy 80th birthday to Dr Salim Ahmed Salim. Your lifelong dedication in service to your country and to Africa is exemplary and an inspiration to many across the continent. Wishing you many more! #DearDrSalim
— Paul Kagame (@PaulKagame) January 23, 2022
Dr. Salim Ahmed Salim yavukiye muri Zanzibar, avuka kuri se w’umwarabu na nyina ufite inkomoko muri Afurika no mu Bwarabu. Yashyingiranywe na Amne ndetse bafitanye abana batatu barimo Maryam, Ali na Ahmed.
Amashuri ye yayigiye muri Lumumba College muri Zanzibar mbere yo gukomereza aya Kaminuza muri St. Stephen’s College muri Kaminuza ya Delhi. Yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga [International Affairs] yakuye muri School of International and Public Affairs muri Columbia University i New York.
Dr Salim yabaye impirimbanyi mu burenganzira bw’umunyeshuri ndetse yashinze, anaba Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abanyeshuri muri Zanzibar (All-Zanzibar Student Union).
Dr. Salim Ahmed Salim yatangiye urugendo rwa politiki muri dipolomasi, ahagarariye Tanzania mu bihugu birimo Misiri, u Buhinde, u Bushinwa ndetse yabaye Intumwa ihagarariye igihugu cye muri Loni kuva mu 1970.
Mu 1976 yabaye Perezida w’Akanama k’Umutekano ka Loni ndetse mu 1979 yabaye Umuyobozi mu Nteko Rusange ya Loni [Thirty-Fourth Session of the United Nations General Assembly.]
Icyo gihe yabifatanyaga no guhagararira igihugu cye muri Cuba, Guyana, Barbados, Jamaica, Trinidad and Tobago mu 1970-1980.
Yasubiye muri Tanzania ahabwa inshingano zitandukanye aho yabaye Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije hagati ya 1984 na 1989.
Dr. Salim Ahmed Salim yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (OUA) mu 1989-2001, ndetse yagize uruhare mu kuyihindura African Union (AU).
Uyu musaza kandi ari mu bagize Komite itanga igihembo cya Mo Ibrahim. Yatanze umusanzu mu rugamba rwo guhangana n’ivanguraruhu (Apartheid) muri Afurika y’Epfo.
Kubera umusanzu we mu kubaka iterambere ku Mugabane wa Afurika yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye mu bihugu bya Afurika birimo ibyo yakuye muri Togo, u Rwanda na Liberia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!