Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yifurije Abayisalamu bose Umunsi Mukuru mwiza.
Ati "Ibi birori by’ibyishimo bizanire mwebwe n’abo mukunda, amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Reka dukomeza kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza, nk’igisobanuro cy’uyu munsi mukuru."
Kuri uyu wa 30 Werurwe, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa.
Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.
Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’umuceri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!