00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yifurije abagore Umunsi Mpuzamahanga Mwiza

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 8 Werurwe 2023 saa 04:05
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yifurije abagore Umunsi Mpuzamahanga Mwiza, yizeza ko azakomeza gushyira imbaraga mu guharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikomeza kwimakazwa.

Ni ubutumwa yatanze abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa 8 Werurwe, itariki isanzwe yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Umukuru w’Igihugu yifatanyije n’abagore bo mu Rwanda n’ab’ahandi ku Isi mu kwizihiza uyu munsi "w’ingenzi kuri bo.’"

Yakomeje ati "Turi kumwe namwe muri uru rugamba rwo guharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.’"

Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari 13.246.394. Muri bo 48,5% ni abagabo naho abagore bangana na 51,5%.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere n’ibindi.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Mu 1995, yashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

Imvugo yabaye ingiro kuko ubu abenshi bari mu nzego nkuru za Leta zifata ibyemezo mu miyoborere y’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse baniteje imbere mu bikorera.

Mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo. Abagore bageze kuri 61,25% mu gihe ku rwego rw’Isi bangana na 26,4%.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa IPU kuva mu myaka icumi ishize.

U Rwanda kandi rufite abagize Inteko Ishinga Amategeko bakiri mu rubyiruko. Abagera kuri kimwe cya kabiri mu badepite bari munsi y’imyaka 45 ari na yo iherwaho gusubiza hasi ugereranyije na 29,85% ku rwego rw’Isi.

Abagore kandi bagize 50% bya guverinoma mu gihe inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abiteganya.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y’iterambere.

Imibare igaragaza kandi ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bwose bw’imbere mu gihugu (GDP). Batinyutse kwihangira imirimo kuko ubu bayobora 42% by’amasosiyete y’ubucuruzi yanditse mu gihugu hose na 58% by’ubucuruzi butanditse nk’uko byerekanywe na Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Corporation).

U Rwanda rwateje imbere uburezi cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa ndetse imibare igaragaza ko bitabira ishuri cyane ku kigero cya 98% kurusha abahungu, bo bari ku kigero cya 97%.

Byongeye kandi, abakobwa bashishikarizwa kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare mbere yafatwaga nk’agenewe basaza babo b’abahungu kandi abatsinze neza bakabona amahirwe yo gukomeza amashuri yabo muri za Kaminuza zikomeye mu gihugu no hanze yacyo.

U Rwanda kandi rushimwa ndetse rugafatwa na bimwe mu bihugu nk’ishuri ry’imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Perezida Paul Kagame yifurije abagore Umunsi Mpuzamahanga Mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .