Tito ni umugabo wagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’umusanzu ukomeye yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rutaremara kandi ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b’imena batangiranye nayo mu 1987.
Tito Rutaremara n’abandi banyamuryango, bakoraga ibikorwa byo guhuza Abanyarwanda bari mu mahanga kugira ngo bige uburyo bwo guharanira uburenganzira bwabo, dore ko bari barambiwe kubaho mu buzima bw’ubuhunzi n’akarengane.
Muri urwo rugendo, Tito Rutaremara yagize uruhare mu gusakaza ibitekerezo bya demokarasi, ubumwe, n’ubwiyunge byari inkingi za RPF-Inkotanyi.
Mu 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwa gisirikare rwo kubohora u Rwanda, Tito Rutaremara yari mu buyobozi bukuru bw’iri shyaka.
Nubwo atari umusirikare ku rugamba, yagize uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo no gushyiraho gahunda zifasha mu rugendo rwa politiki rwajyanaga n’urugamba rwa gisirikare.
Yari umwe mu bakanguriraga Abanyarwanda kumva akamaro k’urugamba rwo guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda, nta vangura cyangwa akarengane.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tito Rutaremara yari umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyiraho politiki z’ubwiyunge, aho yakanguriraga Abanyarwanda kwiyunga, gusenyera umugozi umwe, no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe n’ubutabera.
Mu mirimo y’ubuyobozi yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003.
Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019.
Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi RPF-Inkotanyi yagenderagaho mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Tito Rutaremara asobanura amavu n’amavuko ya FPR-Inkotanyi
Tito Rutaremera avuga ku buzima bwe akiri muto
Tito Rutaremara asobanura uko yinjiye ku rugamba
Bimwe mu bitangaje ku buzima bwa Tito Rutaremara
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!