00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yibukije Gen Ibingira ubugwari bwa Kayumba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2026 saa 12:51
Yasuwe :

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko umunsi umwe yigeze kumva Kayumba avuga ko yatabaye Perezida Kagame mu gace kitwa Nkana, avuga ko ubwo yumvaga ayo magambo byamubabaje cyane, kuko Kayumba ari umuntu watinyaga urugamba kurusha abandi.

Ibingira yavuze ko mu gihe cy’urugamba, Kayumba Nyamwasa yari mu bantu batinyaga guhura no guhangana n’umwanzi.

Ati “Kayumba no kugira gutya ngo arebe umwanzi hari ubwo byamugoraga, kumureba byonyine ngo akanure amaso, ariko nigeze kumva avuga ngo yatabaye Afande ahitwa Nkana. Koko, Kayumba? Utabara umuntu ko aba ahegereye, ko aba afite ingabo, utabara umuntu utagira icyo ugira? Ntiyayoboye batayo, ntiyayoboye ikompanyi.”

Perezida Kagame yahise amwunganira, avuga ati “Kayumba ibintu byakomeye, ni we wambwiye ngo njye gusaba Uganda, njye gusaba Museveni ngo aduhe ubuhungiro ngo dukoreshe Kyangwali ahantu impunzi zahoze za Bunyolo ngo baruhuke babone kugaruka ku rugamba.”

Ibingira yakomeje avuga no ku byabaye ku rugamba rw’abacengezi ngo kuko Perezida Kagame yahamagaye abasirikare bakuru akababaza ikibazo cy’abacengezi niba bakizi n’umuti wacyo.

Ati “Mu ba mbere bavuze ndimo, ikintu twamubwiye, twamubwiye ko Abacengezi bafite amafirimbi n’induru biteye ubwoba, aho kumusaba ibikoresho twavuze ko atugurira amafirimbi [...] abwira Kayumba ariko urumva twazanye nawe nk’utuyoboye, ibyo twari twabyumvikanye na we, yumvaga hakenewe amafirimbi n’imbunda.

Muri iyo nama, ngo Perezida Kagame yazanye impapuro, aziha abasirkare bakuru bose, ababwira ko bagomba kwandika bemera ko nihagira umucengezi wongera kubacika, buri wese azabihanirwa akaraswa.

Ati “Turandika [...] nti Afande umwanzi niyongera kurasa mu bice byanjye nzabizire.”

Muri iyo nama ngo Kayumba yarinangiye yanga kwandika no gusinya, Perezida Kagame asohotse mu biro bye amubaza impamvu undi akomeza kwinangira ariko birangira asinye.

Ati “ Kayumba aba afashe urupapuro arasinya.”

Nyuma y’iyo nama, Ibingira ngo yahise ava mu rugo ako kanya, ajya mu bice bya Shyorongi aho yari ashinzwe kandi ko nta mwanzi wigeze amuca mu rihumye.

Muri icyo gihe kandi ngo hari hakenewe kajugujugu zo gukoresha ku rugamba ariko ngo nta bushobozi bwari buhari. Byaje kurangira na none biturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame, abasirikare bemeye gukora amezi icyenda badahembwa hagurwa kajugujugu ebyiri.

Ati “Abirirwa batuka Afande ibyo byose barabizi ni uko babyirengagiza.”

Yavuze ko Umukuru w’Igihugu yagennye imirongo ibiri y’ingenzi ariyo iy’umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge kandi iyo yombi ari ntavogerwa.

Yasabye urubyiruko n’abakuru kuyisigagasira.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bunguranye ibitekerezo ku ngingo zigamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda
Abantu batandukanye batanze ubuhamya ku rugendo rw'Abanyarwanda mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge
Perezida Kagame yavuze ko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko ingabo za RPA zihungira muri Uganda
Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye gushyira imbaraga mu bikorwa
Habayeho umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages