00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yeretse amahanga uko ubuto bw’u Rwanda butarubujije kwihesha agaciro

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 9 May 2015 saa 06:32
Yasuwe :

Perezida Kagame yeretse amahanga uko rwabashije guhangana n’ibibazo byananiye amahanga rwahuye na byo, rukabikemura rutazitiwe n’ubuto bwarwo.

Tariki ya 8 Gicurasi 2015, mu kiganiro cyateguwe n’ishuri St Gallen Symposium, ishuri ry’icyatwa mu bijyanye n’ubucuruzi mu Busuwisi, mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Proudly Small” bivuga tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “Guterwa ishema n’uko ungana n’iyo waba muto”.

Perezida Kagame yagaragaje ko, n’ubwo u Rwanda ari igihugu gifatwa nka kimwe mu bito, cyageze ku ntera ishimishije mu kwikemurira ibibazo by’ingutu.

Yavuze ko ingano y’igihugu n’aho giherereye ari kimwe mu bigira uruhare mu gutuma kigira uko cyitwara mu bucuruzi n’amahirwe gifite.

Perezida Kagame yibukije amahanga ko buri kimwe cyose cyihutirwaga nyuma ya 1994, ariko hakabamo amahitamo akwiye

U Rwanda na rwo ni igihugu gito ariko cyavuye kure, ati “Hari ibihugu bitoya, ariko nta bantu batoya babaho, si urwandiko….U Rwanda ni igihugu cyahindutse uko kigaragara, mu bukungu n’imibereho y’abaturage, ariko ntitwagombye kwibagirwa aho twahereye mu 1994.”

Yagaragaje uburyo iki gihugu cyahuye na Jenoside yakozwe mu minsi 100 igahitana abasaga miliyoni, ni ukuvuga 15% by’Abanyarwanda, ariko ikaza guhagarikwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Nyuma y’iyi Jenoside ngo hari n’ibindi bibazo byahise bivuka birimo Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bahungiye mu bihugu by’abaturanyi bakomeza gusa n’abagizwe iminyago y’abashakaga kongera gukora iyi jenoside.

Icyo gihe kandi ngo igihugu cyarimo ubusa inzego za leta zarasenyutse, ubukungu na bwo ari uko, mbese byose ari uguhera ku busa.

Abakurikiranaga ibintu hafi babonaga ko u Rwanda ari igihugu kitari kongera kwijajara kikabaho, ariko hagiye hagerwaho byinshi birimo ubumwe n’ubwiyunge n’icyizere cyo kubaho kirashibuka noe ubu cyabaye inganzamarumbo.

Muri bya bibazo harimo ko nta bwoko bw’ubutabera bwashobokaga mu isura imwe ngo haburanishwe abagize uruhare mu gutsemba miliyoni y’abantu.

Leta yari igiyeho yagombaga kongera kugarura umutekano mu gihugu zari zo nshingano za mbere, kwerekana ikibazo cyabaye cy’ubwicanyi budasanzwe, no gushyiraho guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Abanyarwanda baramukunda ku byo yabakoreye, i Mahanga benshi baba biifotoranya na we

Icyo gihe hakozwe byinshi ndetse biturutse mu bitekerezo by’abaturage, haza no kuvugururwa Itegeko Nshinga mu mwaka wa 2003.

Ku bijyanye n’ubutabera, mu bushishozi, igihano kuri abo bantu bagize uruhare mu kwica abasaga miliyoni si cyo cyari kigamijwe, abantu bari bakeneye kumenya mu by’ukuri ibyabaye ku benegihugu bari basanzwe bakundana.

Hakozwe byinshi, Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bashyize hamwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, biciye mu kwerekana ukuri.

Icyo gihe ngo hagiyeho inkiko Gacaca , ubutabera bugatangwa n’abaturage, batowe mu nzego z’ibanze nk’inyangamugayo zemejwe na bagenzi babo.

Ibi byatumye inkiko Gacaca, igizubizo Abanyarwanda bishakiye, ziburanisha imanza zisaga miliyoni ebyiri zatwaye miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.

Igitangaje aha ni uko Urukiko mpuzamahanga loni yashyiriyeho u Rwanda ngo ruburanishe imanza z’abagize uruhare muri iyo Jenoside rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwatwaye miliyari y’amadorali ya Amerika mu myaka 20 ruburanisha abantu 65 gusa.

Nyuma y’ibyo bibazo kuri ubu mu Rwanda ubutegetsi burasangiwe, imyanzuro ifatwa iva mu baturage n’ibiganiro bikorerwa mu nzego zitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibihugu bimwe usanga politiki imeze nk’umukino wo kwishimisha, ariko ku bindi ugasanga ari ikibazo cy’ubuzima n’urupfu.

Ati “Amateka yacu yatwigishije ko guhangana, uburakari no gucikamo ibice atari ryo terambere rya demokarasi.”

Yerekanye ko guverinoma nshya iriho mu Rwanda ikomeje guhangana n’ingaruka zatewe n’ibi bibazo byose, kandi u Rwanda rugeze ku rwego rwiza rubonwa n’umuhisi n’umugenzi.

Ubunararibonye bw'u Rwanda mu kwikemurira ibibazo Perezida Kagame yabusangije amahanga
Uwakoze neza arashimwa
Aho abanyamakuru bamuboneye ntibaba bifuza ko ibitekerezo bye yagenda atabibasangije

Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages