Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, ubwo yitabiraga inama yiga ku bwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane wa Afurika izwi nka ‘African Air Transport Convention & Expo’, iri kubera i Lomé muri Togo kuva ku wa 15-19 Kamena 2026.
Iyi inama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ihuza abaminisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano, abayobozi b’ibigo by’indege za gisivile, abayobozi b’ibigo by’indege n’ibibuga by’indege.
Yitabirwa kandi n’abayobozi b’inganda, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu bwikorezi bwo mu kirere.
Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze, yavuze ko isoko rusange ryakora neza ari uko amategeko n’amabwiriza byubahirijwe mu bihugu bitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko urwego rushinzwe kugenzura no kuyobora iyi mirimo ruhari, igisabwa ari uko ibihugu byose byarushyigikira, ko ibyo byose kandi bikwiriye no kubahirizwa ku bijyanye n’amategeko angenga visa.
U Rwanda rumaze imyaka hafi umunani rushyize mu bikorwa gahunda yo gukurira Visa ku Banyafurika.
Ni ibintu byatanze umusaruro ufatika mu nguni zose haba mu gukurura ishoramari, kongera umusaruro w’ubukerarugendo n’ibindi.
Nko mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$ rikubiye mu mishinga 799 yanditswe, ivuye kuri 612 mu 2024.
Amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 yari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%, bikaba umusaruro w’ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zirimo no gukuriraho viza Abanyafurika.
Perezida Kagame ati “Mu Rwanda twakuyeho iyi mbogamizi y’umwihariko kuko twashakaga ko abantu basura, bagahura ndetse bakakanabona amahirwe. Nk’uko tubizi, ni ikintu cyiza cyo gukora. Twabonye ibikorwa by’ubucuruzi bihamye, ubukerarugendo buriyongera ndetse twagura ibyerekezo by’ingendo z’indege.”
Perezida Kagame yagaragaje ko mu bunararibonye u Rwanda rufite muri ibi bintu, byarugaragarije ko ubufatanye no guha ikaze abantu ari inkingi mwikorezi mu iterambere.
Ati “Nta karere kamwe kageze ku bushobozi bwako bwuzuye mu gihe ibice bikagize bigitatanye. Guhuzwa n’ingendo z’indege bifungura amahirwe menshi.”
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU izwi nka Single African Air Transport Market (SAATM), igamije gukuraho inzitizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere muri Afurika no guhuza imikoranire muri uru rwego.
Abayitabiriye bigira hamwe kandi uko Afurika yakubaka urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukomeye hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.
Uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.
Inama nk’iyi yiga ku bwikorezi bwo mu kirere iheruka ni iyabereye i Kigali ku wa 4-5 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!