Dr Bizimana usanzwe ari na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ni umwe mu badahwema kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugaragaza amwe mu mateka yayo abantu batazi, cyane cyane ajyanye n’uruhare amahanga yayigizemo.
No kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana ni umwe mu batanze ikiganiro, gikurikirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ikiganiro cya Dr. Bizimana cyagarutse ku ruhare rw’u Bubiligi mu mateka ashaririye y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yacyo, Perezida Kagame yasabye Dr Bizimana kumusangiza ibikubiye muri iyi nyandiko ndetse akayigeza no ku bandi benshi.
Ati “Bizimana iyaba washoboraga gushyira ibyo byose hamwe ubundi ukabisangiza inshuti zacu natwe twese. Ndashaka iyo nyandiko, ariko ntekereza ko ukwiriye no kuyiha inshuti zacu.”
Perezida Kagame yavuze ko iyi nyandiko ari ingenzi nubwo Isi itagiha agaciro ukuri n’ibimenyetso.
Yakomeje abwira abari aho ko hari andi makuru Dr Bizimana yigeze gushyira hanze, igihugu cy’amahanga gitangira kumwibasira.
Ati “Navugaga ibyo kuko hari ikindi gihe Bizimana yatangaje ibindi bintu bigaruka kuri aba bantu n’ubundi yavugaga (Ababiligi), Umunsi ukurikiyeho abantu bavuye muri Ambasade bajya kumutera ubwoba […] bagiye kumureba, ubundi butumwa bunyura muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ntabwo ari uko ibyo yavugaga atari ukuri, ahubwo ni uko yagerageje kuvuga ukuri.”
Yakomeje avuga ko “batangiye kumutera ubwoba bamubwira ko atazabona Visa zo kujya ahantu hatandukanye, amaso ku maso, umuntu wavuye muri Ambasade yateye ubwoba Minisitiri wacu.”
Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kumva abantu bo muri Ambasade bashobora kwibwira ko bari hejuru ya Minisitiri.
Ati “Ntabwo ibyo yavugaga byari bihabanye n’ukuri cyangwa ibimenyetso dufite, ngo bamubwire ngo kubera iki watangaje ibinyoma, oya baravugaga ngo byaba ari ibinyoma cyangwa ari ukuri kuki wabivuze? Iyi ni yo si tubamo, ariko tugomba guhangana nayo kandi tuzabikora, ntabwo ari ibintu byo gushidikanyaho.”
Muri iki kiganiro Minisitiri Bizimana yatanze, yagaragaje ko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu mateka asharira y’u Rwanda yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimangiye ko mu myaka 109 nta gihugu na kimwe ku Isi cyashotoye ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba. Isuzuma ry’amateka ngiye kunyuramo mu ncamake rirerekana ko nta gihugu na kimwe ku Isi kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda kuva bwarukoloniza.”












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!