00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze ku bamubwiye ko azicwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 7 April 2025 saa 01:51
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari abantu bigeze kujya kumureba, bamubwira ko akunda kunenga ibihugu bikomeye ku Isi, bityo ko yishyira mu byago byo kuzicwa ariko we abasubiza ko n’ubundi aho kubaho mu buzima bw’ikinyoma byaruta ugapfa.

Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 ya Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida Kagame yavuze ko iyo Abanyarwanda bagaragaza icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, bitavuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda kuko bahora bagerageza icyatuma barukuraho.

Ati “Ntibizongera kuko hari abantu bazahaguruka bakarwana, ntabwo ari ku bushake bw’abantu bake bifuza ko dushiraho, iki gihugu kikavaho. Ni gute abantu bakwemera ko bibaho. Ni gute abantu batahaguruka ngo barwane?”

Perezida Kagame yahamije ko igihe umuntu adahagurutse ngo arwane n’ubundi biba bivuze ko agomba gupfa, ariko ufashe iya mbere akarwana aba afite amahirwe menshi yo kurokoka kandi akabaho neza mu gihe kiri imbere, ubuzima bufite agaciro nk’uko bikwiye.

Ati “Kuki ntagerageza guhaguruka nkarwana wenda ko wagira amahirwe ukarokoka ukabaho ubuzima bwawe aho kubireka, ukareka abantu bakagufata nk’aho kuba uriho ari impuhwe bakugiriye.”

Yavuze ko hari abantu bajyaga bamusanga bakamutera ubwoba, bamubwira ko nakomeza kunenga mu ruhame abayobozi b’ibihugu bikomeye, bizarangira bamwishe.

Ati “Hari n’abantu bazaga kuntera ubwoba ngo uravuga cyane ukanenga abayobozi b’ibihugu bikomeye, bazakwica. Bivuze ko ari abicanyi, ariko narabasubizaga nti ‘niba ndi aha ngo nemere ko ibi bibaho n’ubundi sinaba nibara nk’aho ndi muzima’, nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n’ubundi sinaba ndiho.”

“Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda kuki mutapfa murwana aho gupfa gutyo gusa, ugapfa nk’isazi? Kubera iki?”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo bagomba kubaho bahangana.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku bandi banyafurika babaho gutya buri munsi, bateshwa agaciro bakabyemera, bagasaba, ntabwo nasaba undi muntu kubaho. Tuzahangana, nintsindwa nzatsindwa ariko hari amahirwe menshi ko iyo uhagurutse ugahangana, uzabaho kandi uzabaho ubuzima bufite agaciro ukwiye.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi bikomeye bigerageza kurwanya u Rwanda, bishyigikiye aho bifite inyungu, ariko rugomba gukomeza kubaho uko rushaka.

Ati “Tugomba kubaho ubuzima bwacu, tugomba kubaho uko tubishaka, tugomba kubiharanira kandi nzabibwira buri wese imbonankubone, ngo ‘aragapfa’ naza yibwira ngo ndagufatira ibihano. Iki? ‘Uragapfa’. Ufite ibibazo byawe genda ubikemure undekere ibyanjye.”

U Rwanda ruherutse guhagarika umubano n’u Bubiligi kuko bwafashe uruhande mu makimbirane ari mu karere bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'Icyizere
Yahamije ko Jenoside itazongera ukundi kuko Abanyarwanda bahagurutse bakarwana kandi bazakomeza
Perezida Kagame yavuze ko aho kwemera uko ibihugu bikomeye bitesha agaciro Abanyarwanda n'Abanyafurika, azemera agahangana na byo
Gutangiza icyumweru cy’Icyunamo byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Gutanziza Kwibuka31 byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo n'abavuye mu bihugu by'amahanga

Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .