00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze ikibazo gikomeye yabajijwe ku kubabarira

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 June 2026 saa 01:31
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cyamutunguye yigeze kubazwa n’umukobwa wari ukiri muto, wamubajije impamvu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo basabwa kwikorera umutwaro wo kubabarira.

Yabigarutseho mu ijambo rye mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi. Madamu Jeannette Kagame na we ni umwe mu bayitabiriye.

Ni ibiganiro byagarutse ku mateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’uko urugamba rwo kuyihagarika rwabaye intangiriro yo kubohora igihugu no kongera kucyubaka hashingiwe ku kuri.

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo adashobora gutandukanywa n’imitekerereze mibi, politiki mbi n’ingengabitekerezo mbi, kuko ari byo bibyara ibikorwa bibi.

Yagize ati “Politike nzima, ingengabitekerezo nzima, iguha ibintu bizima. Ibibi na byo biva mu bindi bibi. Nta bundi buhamya ukeneye. Mwebwe rero mukiri bato mujya hariya hanze mukajya kwiga, mukajya hose, ubundi ku buryo busanzwe ugasanga uko mukora, ibyo mukora n’ibyo mwiga mu mashuri, ntacyo babarusha.”

Yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko hari abakiri bato bashobora kujya hanze kwiga, bakagaruka bamize bunguri imyumvire ibavana ku cyo bari cyo.

Ati “Ariko wataha ugataha wamize ibintu bimwe bunguri, bikuvana ku kuba icyo uri cyo, bishaka kukugira icy’aho uvuye. [...] Hari indwara numva sinzi tutazabonera umuti vuba, mu mutwe ukumva utari wowe ushaka kuba undi, ukumva ushaka kuba undi muntu. Undi muntu ushakira iki kuba we? Ngo bigende gute? Ariko ni uko muri aya mateka yacu y’uruvange, ni uko twapfuye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo umuntu ategereza ko undi uturutse hanze ari we uza kumubwira ko ikintu ari kibi, aho kugira ubushobozi bwo kugisuzuma no kubona ko muri icyo kibi harimo no kumwambura uwo ari we.

Yagarutse ku kibazo yigeze kubazwa n’umukobwa, kikamukora ku mutima kuko atari acyiteguye. Ni ikibazo kijyanye no kubabarira.

Ati “Umwana w’umukobwa ndamwibuka arambaza ati ‘Ariko, wansobanurira impamvu ari twe muhora mushyiraho umugogoro, umuzigo wo kwikorera aya mateka mudusaba kubabarira, kwibagirwa, ndetse bamwe mwirirwa mubitubaza?’ Ati ‘Kuki?’”

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cyamutunguye, kuko kitari ikibazo cyoroshye, kandi cyasabaga gutekereza ku buryo bwimbitse ku gaciro ko kubabarira, uburemere n’impamvu abasabwa kubabarira ari bo bafite icyo gutanga muri iyo nzira.

Yagize ati “Impamvu ni uko ari wowe ufite icyo utanga. Icyo navugaga, ni mwe mwababarira. Ndamubaza nti ‘Ese undi tujya kubisaba ni inde? Tubisabe nde ngo ababarire?’ Kandi kubabarira ko ari ngombwa?.”

Perezida Kagame yavuze ko kubabarira ari ikintu gikomeye, gihenda kandi gifite uburemere budasanzwe, by’umwihariko ku muntu watakaje umuryango we wose, agasigara wenyine.

Ati “Uzi kubwira umuntu watakaje umuryango we wose asigaye ari umwe, ukamubwira ngo ‘Babarira!’.”

Yagaragaje ko nubwo kubabarira bigoye, gukomeza kubiganiraho no kubisaba bifite impamvu, kuko ari kimwe mu byafashije u Rwanda gushaka inzira yo gukomeza kubaho, kwiyubaka no gutera imbere nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo.

Ati “Ni nk’aho namubwiraga nti ‘‘None se mbisabe nde? Kandi ko ari ngombwa tugomba kubigira ku buryo tubona uko dutera imbere?’.”

Perezida Kagame yavuze ko abarokotse Jenoside basabwa kubabarira kuko aribo bafite icyo gutanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages