00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro imikino ya CHAN

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 January 2016 saa 03:13
Yasuwe :

Umukuru w’Igihugu yitabiriye itangizwa ry’imikino y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo izwi nka CHAN, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama kugera ku ya 7 Gashyantare 2016.

Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bayobozi bakomeye bitabiriye iyi mikino. Mu bandi barimo umuyobozi w’agateganyo w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Issa Hayatou usanzwe ari n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Saa cyenda ku isaha y’u Rwanda Perezida Kagame yafunguye ayo marushanwa mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo mikino.

Yatangaje ko afunguye ku mugaragaro ayo marushanwa ya Chan abaye ku nshuro ya kane, arimo kubera mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu kandi ni umwe mu bayoboye umuhango wo gushyira mu matsinda ibihugu byabonye itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’ayo makipe, ubwo yatomboraga ikipe ya Côte d’Ivoire mu itsinda ry’u Rwanda, na wo wabereye mu Rwanda.

Ni imikino ibaye ku nshuro ya kane kuva iri rushanwa ryatangizwa ikaba yatangiye u Rwanda rwakiriye rukina na Côte d’Ivoire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages