Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bayobozi bakomeye bitabiriye iyi mikino. Mu bandi barimo umuyobozi w’agateganyo w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Issa Hayatou usanzwe ari n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.
Saa cyenda ku isaha y’u Rwanda Perezida Kagame yafunguye ayo marushanwa mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo mikino.
Yatangaje ko afunguye ku mugaragaro ayo marushanwa ya Chan abaye ku nshuro ya kane, arimo kubera mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu kandi ni umwe mu bayoboye umuhango wo gushyira mu matsinda ibihugu byabonye itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’ayo makipe, ubwo yatomboraga ikipe ya Côte d’Ivoire mu itsinda ry’u Rwanda, na wo wabereye mu Rwanda.
Ni imikino ibaye ku nshuro ya kane kuva iri rushanwa ryatangizwa ikaba yatangiye u Rwanda rwakiriye rukina na Côte d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO